Perezida Trump yahaswe ibibazo ku itegeko ryo kwirukana impunzi ntibyagira icyo bitanga

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko Perezida Trump ashyizeho itegeko rihagarika abimukira binjira mu gihugu ndetse no kwirukana abasanzwe baba muri Amerika, kuri uyu wa kabiri abayobozi batandukanye barimo abahagarariye imijyi, abahoze ari abaminisitiri n’abandi bamuhase ibibazo kuri iryo tegeko nawe atanga ubusobanuro ndetse nyuma anagaragaza ko itegeko rye nta ho ritandukaniye n’andi mategeko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu busobanuro yatanze, Perezida Trump yatangaje ko ibyo yari yakoze yabitewe n’uko aziko hari intagondwa n’abandi bagizi ba nabi bihisha inyuma y’ubuhunzi cyangwa bitwa abimukira bakaza guhungabanya umutekano nk’uko babikora mu bindi bihugu, akaba ari yo mpamvu yari yangiye cyane cyane abasilamu bo mu bihugu 7 kwinjira muri kiriya gihugu ndetse no kwirukana abimukira basanzweyo.
Perezida Trump yakomeje avuga ko ibyo yakoraga byose yabikoreraga kugirango abungabunge umurekano w’abaturage bo mu gihugu cye, ariko John Kerry, ndetse na mugenzi we Madeleine Albright bose bahoze ari abaminisitiri bo bakaba bemeje ko Amerika ikeneye imigenderanire n’ibindi bihugu bityo ko imyanzuro ya Perezida Trump yari yizwe nabi ndetse igashyirwa mu bikorwa mu buryo buhutiyeho.
Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko Ubushinjacyaha bwahise bushyira ahagaragara urwandiko ruvuga ko itegeko ryo kubuza abanyamahanga n’abimukira kwinjira muri ntaho ritandukaniye n’andi mategeko bityo ko rigomba gukomeza kubahirizwa.
Urwo rwandiko kandi rwihaniza umucamaza uherutse guhagarika itegeko rya Perezida Trump ruvuga ko nta burenganzira afite bwo kurihagarika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Trump akomeje umugambi we wo kwirukana abimukira bari mu gihugu cye, kwangira abinjira muri Amerika bitwikiriye ubuhunzi cyangwa izindi gahunda ariko akaba yaranatangaje ibihugu 7 byiganjemo abayoboke b’idini ya Isilamu byo btagomba no gukandagiza ikirenge muri Amerika.
Perezida Trump kandi akomeje umugambi we wo kubaka urukuta rutandukanya Amerika n’ibihugu by’abaturanyi, aho avuga ko ari inzira y’abinjiza ibiyobyabwenge n’iterabwoba mu gihugu cye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *