Igishoboka cyose kigomba gukorwa amahoro akaboneka hagati y’u Rwanda na RDC_Perezida Sassou N’guesso

Sangiza iyi nkuru

Perezida Denis Sassou-Nguesso wa Congo Brazzaville, yatangaje ko igishoboka cyose kigomba gukorwa kugira ngo amahoro agaruke hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Sassou N’guesso yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 05 Kamena, ubwo we na mugenzi we FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa baganiraga n’itangazamakuru.

Ni ikiganiro cyabaye gisoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu mujyi wa Oyo ho muri Congo-Brazzaville, aho umwuka mubi uri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda uri mu byari byamujyanye.

Sassou N’guesso yavuze ko atari ubwa mbere we na Tshisekedi bari baganiriye ku bibazo bya RDC n’u Rwanda.

Ati: “Yemwe na mbere y’uko tuza hano, ibyo bibazo twabiganiyeho mbere y’inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe i Malabo. Ibyo bibazo nabiganiriyeho n’umuyobozi uriho wa Afurika yunze Ubumwe.”

“Iki kibazo cy’umubano w’u Rwanda na RDC nakiganiriye na Perezida JoĂŁo Lourenço uyoboye CIRGL. Twembi twatekereje ko igishoboka cyose cyakorwa amahoro akaboneka.”

Muri iki kiganiro Perezida Tshisekedi yatunze u Rwanda agatoki, arushinja byeruye gufasha umutwe wa M23.

Asa n’uruburira yavuze ko igihugu cye kuba kirajwe ishinga no guharanira amahoro bitavuze ko ari ikinyantege nke, yungamo ko atekereza ko u Rwanda hari isomo rwize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *