Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) wasubije abanenga ibijyanye n’amatora y’umunyamabanga mukuru wawo utaha mu matora ateganijwe mu nama rusange izabera i Djerba muri Tunisia.
Mu kiganiro umuvugizi wa Louise Mushikiwabo, Oria Kije Vande Weghe, yagiranye na Jeune Afrique, yateye utwatsi amakuru avuga ko haba hari amanyanga arimo gukorwa kugirango Mushikiwabo azabashe gukomeza kuyobora OIF.
Jeune Afrique yamubajije iti “Bamwe mu basebya Louise Mushikiwabo bemeza ko akina na kalendari kugira ngo yongere gutorwa mu Gushyingo gutaha? Urasubiza iki?
Ati “Oya, Louise Mushikiwabo ntabwo akora mu ibanga kugirango yoroshye kongera gutorwa kwe nk’umuyobozi wa OIF. Nkuko Jeune Afrique iherutse kubivuga, uburyo bwerekeranye n’amatora y’umunyamabanga mukuru w’urwego byari mu byaganiriweho mu nama y’abaminisitiri ba Francophonie yabaye ku ya 23 Gicurasi 2022 i Paris”.
Yongeyeho ko itariki ntarengwa yo gutanga kandidatire yagabanijwe muri iyo nama kugeza ku mezi atandatu aho kuba cumi na babiri nk’uko biteganywa n’uburyo bwo gutora, yemejwe bwa mbere mu mateka ya OIF ku ya 16 Werurwe, mu rwego rw’amavugurura y’urwego yatangijwe n’Umunyamabanga mukuru.
Ati “Iki cyemezo nticyafashwe kugirango kibuze ihiganwa iryo ariryo ryose, nkuko bamwe babyumvise hakiri kare, ahubwo ni ukugerageza kubahiriza inzira nshya uko bishoboka kose, mu gihe uzirikana ibiteganijwe kuri kalendari.”
Yakomeje avuga ko ikirenze byose, abaminisitiri b’ibihugu bigize uyu muryango ari bo bafashe umwanzuro, nyuma y’impaka zabereye mu muhezo Umunyamabanga Mukuru atitabiriye, kandi ku bwumvikane, bagabanyaho amezi atandatu igihe ntarengwa kugira ngo amatora azabeho neza mu nama itaha.
Jeune Afrique yamubajije iti “Bisobanura ko inama itaha ya Djerba izaba ari iyo gutora?
Yagize ati “Nibyo, bitandukanye n’ibyari byateganijwe mbere muri 2020. Ariko kuva kuri iyo tariki, inama yasubitswe kabiri kandi Ugushyingo gutaha, Louise Mushikiwabo azaba, ukurikije ibiteganywa n’amahame ya La Francophonie, arangije manda y’imyaka ine yatorewe muri 2018, bidashoboka ko yayongerera igihe”.
Jeune Afrique kandi yamubajije iti “Ayo matora azagenda ate?”
Ati “Ukurikije uburyo bushya, ku nshuro ya mbere, umunyamabanga mukuru wa OIF ntazagenwa ku bushake ahubwo hazashingirwa kuri kandidatire, no kumvwa kwa buri mukandida na ba minisitiri bagize inama y’abaminisitiri ba OIF ku itariki ya 6 Ukwakira.
Kugena ubwabyo ntibizongera gukorwa ku bwumvikane ahubwo ni nyuma yo gutora kubwiganze bw’amajwi”.
Yongeyeho ko ibihugu byinshi byasaga naho bitekereza ko Louise Mushikiwabo yagumaho hatiriwe haba andi matora mbere y’uko iki haba ubwumvikane, kugira ngo ibihugu byifuza gutanga abakandida babyo babatange.



2 Responses
OIF yasubije abavuga ko haba hari amayeri ari gukoreshwa ngo Mushikiwabo azongere gutorwa
Inyenzi mucabiranya nka satani nibyo bizabamara
OIF yasubije abavuga ko haba hari amayeri ari gukoreshwa ngo Mushikiwabo azongere gutorwa
Inyenzi mucabiranya nka satani nibyo bizabamara