Perezida Museveni yambitse umudali w’icyubahiro umuhungu we, Gen Muhoozi

Sangiza iyi nkuru

Gen Major Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda umaze iminsi mike ahinduriwe imirimo, kuri ubu yambitswe umudali w’icyubahiro na se, mu muhango wabereye mu gace ka Lango ku wa Mbere tariki ya 6 Gashyantare 2017.
Hamwe n’abandi basirikare batandukanye, Perezida Museveni yabambitse imidali yiswe “The Rwenzori Star Medal”, umudali uhabwa abasirikare b’ikitegererezo ku bandi, ukaba ari umudali ukomeye ku rwego rwa gatatu utangwa mu gisirikare cya Uganda (UPDF).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mudali kandi uhabwa umusirikare uba ufite inshingano zo ku rwego rwo hejuru kandi akaba afite ibyo aratwa ubutwari, utangwa na Perezida wa Repubulika.
“The Rwenzori Star Medal” ni imidali yitiriwe umusozi wa Rwenzori wo muri Uganda, uza ku rutonde rw’imisozi miremire muri Afurika, uyu musozi ukaba ufite amateka maremare mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Uretse Muhoozi wahawe uyu mudali w’icyubahiro, abandi bahawe imidali ni Brigadier Wasswa Bakalege, wahoze ari umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza, Lt Gen Andrew Gutti, Maj Gen Mugira,
Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagizwe umujyanama wa perezida ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, akuwe ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’abasirikare kabuhariwe bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu.
Ubuzima bwa Muhoozi mu gisirikare cya Uganda, bwagiye bwibazwaho na benshi bitewe n’uburyo se yagiye amuzamura mu ntera, amugwizaho amapeti mu gihe gito ubu akaba ageze ku rya General Major.
Uku kuzamuka mu ntera vuba vuba nibyo bamwe mu basirikare bakomeye bagiye bagarukaho bakabyita gutoneshwa ndetse banavuga ko Museveni ashobora kuba arimo kumutegura anamuzamura ngo umunsi azaba atakibasha kuyobora azamusimbure, ibi yabipfuye na Gen David Sejusa wari warahungiye mu Bwongereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *