RDC: Umurambo wa Tshisekedi wateje impagarara mu banyepolitiki mbere yo kuhagera

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bitegura kwakira no gushyingura mu cyuhahiro umurambo w’umunyepolitiki, Etienne Tshisekedi uherutse kugwa mu Bubiligi, impaka zabaye ndende mu banyepolitiki bo muri kiriya gihugu ku wugomba kuba Minisitiri w’intebe mbere y’uko bamushyingura.
Amakuru atangazwa na jeuneafrique avuga ko abo mu muryango wa nyakwigendera ndetse n’abo mu ishyaka UDPS bashaka ko umuhungu wa nyakwigendera, Félix Tshisekedi agirwa Minisitiri w’intebe muri kiriya gihugu, ibi bigakorwa mbere y’uko se ashyingurwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu, abanyepolitike batandukanye batangaje ko nta cyo kuvuga bafite ndetse ko ntaho guhera bahakana cyangwa bakemeza ibi nubwo byari mu masezerano yagombaga gukorwa mbere, hanyuma Tshisekedi agapfa batarayanoza neza.
Aya masezerano yasinywe ku itariki ya 31 ukuboza umwaka ushize, yari ayobowe ahanini n’uruhande rutavuga rumwe na leta rwari ruyobowe na Tshisekedi waje gupfa ayo masezerano atanoze, akaba yaravugaga ko hagomba kongera gutorwa Minisitiri w’intebe.
Mgr Gérard Mulumba, umuvandimwe wa Tshisezedi yatangaje ko umurambo ukiri mu gihugu cy’u Bubiligi, ariko ko ugomba kuza iki kibazo cyamaze gukemuka.
Biteganyijwe ko umurambo wa Tshisekedi uzageza muri Kongo kuwa gatanu w’iki cyumweru, ariko umuhango wo kumushyingura ukaba utaremezwa neza kubera iki kibazo cy’uko umuhungu we agomba kuba Minisitiri w’intebe.
Iki kibazo kigomba kurangizwa n’ihuriro ry’abanyamadini muri kiriya gihugu nk’uko abayobozi b’amadini aribo bamaze iminsi mu nama agamije kugarura amahoro muri kongo gishobora kuzatinda kuko umuyobozi w’iri huriro ari muri misiyo mu Busuwisi bikaba biteganyijwe ko azagaruka mu mpera z’icyumweru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuryango wa nyakwigendera Tshisekedi ugizwe n’umuhungu we Félix Tshisekedi ndetse na Marthe upfakaye utegereje itsinda ry’abanyepolitiki bazaturuka muri Kongo ku munsi w’ejo kuwa kane rizajya mu gihugu cy’u Bubiligi kuzana umurambo.
Abakurikiranira hafi ibya politiki yo muri kongo bavuga ko ibi bishobora guteza andi makimbirane mu gihe havutse impande 2 zitavuga rumwe ku gushyirwa ku buyobozi k’umuhungu wa tshisekedi mu gihe abandi babishyigikiye bityo bikaba bisaba ubushishozi buhagije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *