Umujyanama wihariye wa Perezida Paul Kagame mu byāumutekano, General James Kabarebe, yasobanuye uko ingabo za RPA Inkotanyi zigeze kurindira umutekano Habyarimana JuvĆ©nal wayoboraga Repubulika yāu Rwanda.
Uyu musirikare yabisobanuriye urubyiruko rwāabakorerabushake rwo mu ntara yāAmajyaruguru ruri mu mahugurwa āku ruhare rwāurubyiruko mu rugamba rwo kubohora igihugu nāuruhare rwāurubyiruko mu kucyubakaā ari kubera mu ishuri rikuru rya Polisi rya Gishari riherereye mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa 7 Kamena 2022.
Gen. Kabarebe yavuze ko mu 1993, Leta ya Habyarimana yakoreye Abatutsi ubwicanyi mu bice bitandukanye byāigihugu birimo Bugesera, Kibirira muri Ngororero, Inkotanyi zifata icyemezo cyo gushyira igitutu ku butegetsi kugira ngo bubuhagarike.
Yagize ati: āIcyo gihe His Excellence aravuga ati āibi ntabwo twabyihanganira. Niba imishyikirano utayishaka, utangiye kwica abantu, turavansa (avancer) tugukureho ku ngufu. Icyo gihe ingabo za RPF zigaba ibitero ku ngabo za Habyarimana kandi icyo gihe RPA yari imaze gukomera, ingabo za Habyarimana zaratangiye kudutinya. Mu gihe gitoya cyane, RPA yaravansije, igera hafi ya Shyorongi. Ni ukuvuga ngo iyo dukomeza, twari gufata nāi Kigali.ā
Gen. Kabarebe yatangaje ko tariki ya 8 Gashyantare 1993 RPA yahagaritse imirwano kugira ngo imishyikirano ikomeze, hasaranganywe ubutegetsi, isubira mu birindiro yari yaturutsemo. Ati: āAriko twumvikana ko hagati yāaho twari twageze nāaho twasubiye mu birindiro byari ibyacu ko nta ngabo za Habyarimana zihaba, bahita Zone Tempo.ā
Yakomeje avuga ko imishyikirano yakomeje, bigeze muri Nyakanga 1993, Habyarimana ashaka guhura na Paul Kagame nkāumuyobozi wa RPA Inkotanyi. Ati: āIcyo gihe bategura Kinihira, Habyarimana araza, RPF iraza bahurira Kinihira. Barahura iyo nama rwose ni twe twayiteguye, nari mpari. ā
Asobanura uko Inkotanyi zarindiye umutekano Habyarimana muri iyi mishyikirano. Ati: “Habyarimana aza mu kadege ke ka helicopter kandi aho kacaga hose ni twe twari tuharinze, araza, agera Kinihira, avamo, nta nāabasirikare yari afite mu kadege, amaesikoti yari ahari cyangwa abasirikare ni abāInkotanyi. Turamwakira Kinihira, baganiraho nkāisaha imwe cyangwa nāigice, birangiye afata akadege ke aragenda.ā
Gen. Kabarebe yavuze ko ibi byose byakozwe kugira ngo byorohereze imishyikirano ya Arusha yaje gushyirwaho umukono tariki ya 4 Kanama 1993, ariko Habyarimana akayitesha agaciro, avuga ko ari ibipapuro, nyuma yāumunsi umwe ashinga radiyo RTLM yahamagariraga Abahutu kwica Abatutsi. Ati: āNtabwo yigeze yemera ko imishyikirano igomba kubaho no gushyirwa mu bikorwa.ā
Iyi mishyikirano ya Arusha yari igamije gushyiraho guverinoma irimo imitwe yose ya politiki keretse CDR yāabahezanguni yateguye ikanayobora umutwe wāInterahamwe washyize mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubyiruko ruteraniye mu kigo cya Gishari ni 216. Rwaturutse mu turere dutanu tugize intara yāAmajyaruguru.




