Perezida Kagame yasabye abayobozi bahawe inshingano nshya gukorera hamwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abayobozi bahawe inshingano nshya kuri uyu wa 8 Gashyantare 2017, kurangwa n’ubwuzuzanye ndetse no gukorera hamwe kugira ngo bagere ku iterambere rirambye.
Mu ijambo rye yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kurahirira inshingano nshya mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Perezida Kagame yagize ati”aho igihugu kivuye naho kijya turahazi birasaba ko twese dukorera hamwe ngo dutere imbere”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida kagame kandi yanagarutse ku buzima rusange bw’abanyarwanda, aho yasabye aba bayobozi ko bakosora ibitagenda neza bakabihindura kandi ko babifitiye ubushobozi.
Yagize ati”nko mu buhinzi no mu bworozi twagera kuri byinshi kandi dukoresheje amikoro dufite. Ikibihuza byose ni imiyoborere.”
Yanabibukije kandi ko kugira ngo ibyo byose bigerweho ari uko haba hari umutekano bityo ukaba ari wo ukenewe mbere y’ibindi byose aho yagize ati” ubuze ibi byose ntabwo byashoboka, tugomba kuwugira haba ku neza no kungufu.”
Perezida Kagame yijeje aba bayobozi barahiye none ko batazakora bonyine ahubwo ko bafite abandi bazuzuzanya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bayobozi barahiye bahawe inshingano n’inama y’Abaminisitiri iherutse guterana ariko bakaba hari izindi bari basanzweho.
32657264921_d337c0ef4f_z
Muri bo harimo
Clare Akamanzi wagizwe umuyobozi mukuru wa RDB,
Senateri Dr Richard Sezibera, Umushinjacyaha mukuru wa Republika,
Jean Bosco Mutangana , Umucamanza mu rukiko rw’Ikirenga
Prof Shyaka Anastase, umuyobozi mukuru wa RGB ndetse na
Dr Usta Kayitesi wari umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda wungirije Prof. Shyaka Anastase aakaba yanarahiriye rimwe n’umugabo we Richard Muhumuza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *