Pamela , umugore wabyaye umwana usa n’umutubu

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Pondo Pamela ukomoka muri Cameroun, yibarutse umwana ufite umutwe usa nk’umutubu, akaba yaratunguwe hamwe n’umugabo we dore ko anatwite yaryaga inyaza zayo (imitubu).
Ikinyamakuru Afirika 365, cyatangaje iyi nkuru itangaje kivuga ko ubwo yari atwite agize amezi 2, aribwo yumvaga igikeri kiborogera mu nda ye, agerageza guhabwa umuti n’umuvuzi wa gakondo ariko abigira ibanga ntiyabihishurira umugabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore yakomeje kubaho ameze nkuwataye umutwe nyuma aza no gusaba umugabo we kuzajya amugaburira inyama z’imitubu. Umugabo abanza kubigira urwenya abonye akomeje kubimusaba arabikora.
Umugabo we ngo yumvaga ko ari ibyo gutwita, kumwe umugore agira ibyo ararikira, akomeza kumuhata izo nyama kugeza ku mezi 9. Ubwo yajyaga kubyara aba akubise hasi umwana usa n’umutubu.
Pondo Pamela, wari usanzwe akora akazi k’ubuhinzi, avuga ko inyama z’imitubu yatangiye kumva azikunze nyuma yo kumva mu nda ye iborogamo, gusa n’abaganga bamubyaje ngo baratunguwe, gusa abandi bagashimangira ko ari amarozi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *