Umunyeshuri Sangwa Jean Claude Sefu ukomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), asobanura uko yisanze yifatanya n’ingabo z’u Burusiya mu rugamba zatangije muri Ukraine mu mezi atatu ashize.
Nk’uko The Guardian yasemuye amagambo ya Sangwa ari muri videwo yatambutse ku rubuga War Gonzo rw’Abarusiya ku wa 31 Gicurasi 2022, uyu munyeshuri w’imyaka 27 y’amavuko yasobanuye ko yageze mu Burusiya mu myaka 2 ishize, ajya kwiga muri kaminuza iri mu mujyi wa Rostov wegereye Ukraine.
Yaje gukomereza amasomo muri kaminuza ya Luhansk iri muri Leta ya Luhansk yigaruriwe n’umutwe witwaje intwaro ushyigikiwe na Leta y’u Burusiya mu mwaka w’2014, ariko kugeza ubu igiharanira ubwigenge bwayo.
Yagize ati: “Ndi muri Luhansk nk’umunyeshuri. Ubwa mbere nari muri Rostov aho nabanje kwiga Ikirusiya mu gihe cy’umwaka, hanyuma nza hano.”
Tariki ya 19 Gashyantare 2022 habura iminsi 5 ngo ingabo z’u Burusiya zitangize ibitero muri Ukraine bifite intego zirimo gufasha Luhansk kubona ubwigenge, uyu mutwe watangiye guhuriza hamwe urubyiruko ruzawufasha muri uru rugamba.
Sangwa asobanura ko we, mugenzi we wundi ukomoka muri RDC n’undi ukomoka muri Repubulika ya Centrafrica, bose bari basanzwe biga muri iyi kaminuza, baje kwinjira muri uyu mutwe, bambikwa impuzankano y’igisirikare.
Kuba baremeye kurwana ngo ni uko mu hagombaga kubera intambara harimo na Luhansk. Ati: “Ninjiye kubera ko intambara yaje muri Repubulika yacu. Ni iki nagombaga gukora? Ndi umugabo, nagombaga kurwana. Isi yose irimo kurwanya u Burusiya.”
Sangwa asobanura ko yoherejwe ku rugamba, arwana amezi abiri. Ubu ngubu akora uburinzi mu mihanda ya Luhansk yambaye impuzankano y’igisirikare.

4 Responses
Sangwa Jean Claude asobanura uko yisanze arwanira u Burusiya muri Ukraine
Njyewe sinumva ibyo uyu musore avuga.Nk’umunyamahanga w’umunyeshuli,yagombaga gutaha iwabo muli DRC.Ahubwo iyo avuga ko akunda Russia,ku buryo ayirwanirira.Gusa yahisemo nabi.Kurwana nta kiza kibamo,uretse gupfa,gukomereka cyangwa kwica ikiremwa muntu.Ajye yibuka ko imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi nkuko ijambo ryayo rivuga.

ubwose harimyitozo yigeze? azatabare iwabo batazi igisikare ndavuga fardc
Sangwa Jean Claude asobanura uko yisanze arwanira u Burusiya muri Ukraine
ubwose harimyitozo yigeze? azatabare iwabo batazi igisikare ndavuga fardc