Kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2017, Abapolisi bakorera mu Mujyi wa Kigali mu mashami atandukanye bahuguwe ku mikoranire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda hagamijwe kubahiriza itegeko ryo kubona amakuru.
Ni mu kiganiro bahawe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kiagali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga, afatanyije n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (RMC), Emmanuel Mugisha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
ACP Badege yibukije abo bapolisi ko Itangazamakuru ryo mu Rwanda rigira uruhare mu kubumbatira umutekano binyuze mu butumwa bwo gukangurira Abaturarwanda kwirinda ibyaha n’ibindi.
Yagize ati,”Polisi irinda ahabereye icyaha, kandi igakusanya amakuru y’ibimenyetso byacyo; mu gihe ku rundi ruhande Itangazamakuru riba rishishikajwe no kubona amakuru yo kumenyesha abaturage. Izo nzego zombi zahuriye aho hantu zishaka amakuru, zisabwa gukorana neza kugira ngo hatagira urubangamira urundi; ariko na none ibyo bigakorwa hashingiwe ku mategeko agenga buri ruhande.”
Aya mahugurwa yabaye ku wa 8 Gashyantare aje akurira andi; kandi atanga umusaruro ugaragara mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru yashimye Polisi y’u Rwanda ku mahugurwa nk’aya ndetse n’ibiganiro igirana n’Itangazamakuru bigamije kunoza imikoranire.
Yagarutse ku burenganzira bw’Abanyamakuru bwo kubona amakuru, ndetse n’Amakuru batemerewe guhabwa nk’uko biteganywa n’Itegeko N° 04/2013 ryo ku wa 08/02/2013 ryerekeye kubona amakuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ingingo yaryo ya 4 ivuga ko mu makuru Umunyamakuru atemerewe guhabwa cyangwa kubona harimo amakuru ashobora guhungabanya umutekano w’Igihugu, kubangamira iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa ubutabera, gutera ukwivanga mu buzima bwite bw’umuntu bitari mu nyungu rusange, kubangamira ukurindwa kw’amabanga y’ubucuruzi cyangwa ubundi burenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge kwemewe n’amategeko no kubangamira mu ikurikiranwa n’ubutabera k’ubuyobozi bw’urwego rwa Leta cyangwa igihe riteganyijwe.
Mugisha yagize ati,”Kwima amakuru, cyangwa kubuza Umunyamakuru uri mu kazi wubahirije amategeko ni ukubangamira uburenganzira bwe bwo kuyabona; ariko kandi ni no kubuvutsa abari kuyamenyeshwa.”
Yibukije abakora uyu Mwuga (Itangazamakuru) ko igihe cyose bari mu kazi bagomba kwambara Ikarita y’akazi ibaranga itangwa n’Urwego abereye Umunyamabanga; kandi bakirinda kuyikoresha mu buryo bunyuranije n’amategeko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu rwego rwo kwihutisha no koroshya itangwa ry’amakuru, Polisi y’u Rwanda yashyizeho abavugizi ku rwego rw’Intara no mu Mujyi wa Kigali ndetse ikanakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza amakuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


