Polisi ya Uganda ku munsi w’ejo tariki ya 8 gashyantare 2017 yahanganye mu mirwano itoroshye n’abaturage ba Nakivale mu gace ka Rugaga, ahari inkambi nini y’impunzi z’abanyamahanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aba baturage babanje kugaba igitero ku nkambi y’izi mpunzi bakangiza buri kimwe, bazishinja gushaka kwigarurira ubutaka bwabo babukoreramo ibyo bishakiye kandi barabuhansanze.
Polisi yo muri aka gace na yo ubwo yazaga gukiza iyi mirwano itoroshye, abaturage bayisanganije amabuye n’ibikoni ku buryo byabate ngombwa ko Polisi ikoresha amasasu n’ibyuka biryana mu maso kugirango batatane.
Amakuru avuga ko hakomeretsemo bacye nabwo ku buryo bworoheje, mu gihe abandi biganjemo abayobozi bakuru bo muri ako gace batawe muri yombi ubu bakaba bafunze.

Polisi yatangaje ko iyi mirwano itoroshye hagati y’impunzi zo mu nkambi ya Nakivale yatewe no kuba hari bamwe muri izo mpunzi bajya mu mirima y’aba baturage bagashaka kuyibyaza umusaruro, byatumye aba baturage birara muri iyo nkambi bakangiza buri kimwe ndetse bakanafunga umuhanda werekezayo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nkambi ya Nakivale irimo impunzi z’abanyamahanga zisaga ibihumbi 60, izi mpunzi zikaba ziganjemo izo mu gihugu cy’u Burundi, RDC n’ahandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


