Ingabo z’u Rwanda (abasirikare n’abapolisi) ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique hamwe n’iz’iki gihugu zatangiye gucyura impunzi zahungiye ibikorwa by’iterabwoba mu nkambi ya Quitunda iri mu karere ka Palma.
Ku ikubitiro, icyiciro cya mbere cy’impunzi 123 ni cyavanywe muri iyi nkambi, gisubizwa mu rugo mu gace ka Nanduadwa kari mu karere ka Mocimboa da Praia.
Ni igikorwa cyarimo Umuyobozi wa Mocimboa, Momba Cheia Carlos hamwe n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze.
Muri rusange, impunzi zose uko ari 3556 ziba muri iyi nkambi zizacyurwa kandi zizajya ziherekezwa n’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zizirindiye umutekano.
Ibikorwa by’iterabwoba byateye ihunga ry’aba baturage byatangiye mu 2017. Byatumye umutwe wegamiye kuri Islamic State ufata Mocimboa da Praia, uyigira ibirindiro bikuru. Gusa nyuma y’igihe ingabo z’u Rwanda zigezeho muri Nyakanga 2021, zigaruriye uyu mujyi uri ku cyambu.


Amafoto: Rwanda MOD


