Amerika: Uwiyise umuvandimwe wa Twagiramungu yahamijwe ibyaha bya Jenoside

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwanda uba muri leta zunze ubumwe z’Amerika ari impunzi, Gervais Ngombwa akurikiranyweho ibyaha byo kubeshya ubutabera agamije kuba muri Amerika nk’impunzi, yanahamijwe ibyaha birimo kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko urukiko rwahamije uyu Gervais ibyaha bya jenoside yo muri Mata 1994, nyuma y’ubuhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye bavuga ko bamwiboneye yica abatutsi ndetse akigarurira ibyabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gervais Ngombwa w’imyaka 56 y’amavuko, yanabaye umuyobozi w’ishyaka MDR-Power ryarwanyaga Abatutsi, iri shyaka rikaba rishinjwa kuba ryarahitanye Abatutsi batari bacye mu gihe cya jenoside. Abatangabuhamya bavuga ko uyu mugabo ubwe yishe ndetse akanakangurira abahutu kwica abatutsi bashakaga ubuhungiro mu nsengero aho yari atuye mu karere ka Bugesera.
Uru rukiko ruvuga ko uyu mugabo yari yahamagajwe n’urukiko rwa Gacaca ubwo yari akiri mu Rwanda, akaba akurikiranyweho kubeshya kuva ageze muri Amerika agamije kubona ubuhungiro.
Mu byaha byo kubeshya ashinjwa birimo
Kubeshya ko afitanye isano na bamwe mu bahutu bari abayobozi icyo gihe,
Kuba hari abavandimwe be bakiri mu Rwanda,
Kuba ari umuvandimwe wa Faustin Twagiramungu nawe uri mu buhungiro mu gihugu cy’u Bubiligi,
Kuba afite abana mu Rwanda,
Kuba yaravuze ko yashyingiranywe inshuro imwe n’umugore witwa Mukakabanda Antoinette
Kuba afite abavandimwe n’ababyeyi mu gisirikare cy’u Rwanda,
Kubeshya ko umugore we na nyina bishwe n’abasirikare ba leta mu 1990 mbere y’itangira rya jenoside n’ibindi.
Uyu mugabo kandi ashinjwa kwitwikira inzu ye ubwe yabagamo mu gace ka Cedar Rapids aho yari atuye hanyuma akajya kubibwira ubuyobozi yaka ubwishingizi muri 2013.
Gervais kandi ashinjwa guha ibikoresho interahamwe mu gihe cya jenoside ndetse no kugira uruhare mu bwicanyi bwakorerwaga abatutsi.
Uru rukiko rwanzuye ko afungwa imyaka iri hagati 8-10 kubera ibyaha byo kubeshya no kwigira umwere agamije kuba muri Amerika ariko yarangiza igihano akoherezwa mu Rwanda gukurikiranwaho ibya jenoside ashinjwa.
Mu mwaka wa 2004, uyu mugabo yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 na Gacaca mu karere ka Bugesera aho yari atuye, nyuma aza gucika ajya ku mugabane w’Amerika abeshya ko ari impunzi ndetse anagaragaza amanyanga atandukanye ngo abone ubuhungiro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu 2014, nibwo leta y’u Rwanda yasabye ko uyu mugabo akomeza gukurikiranirwa aho ari ndetse hakabaho guhana amakuru ku mpande zombi.

Nsengimna@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *