Abadepite barasaba ubutabera bw'u Rwanda kujya bwihutisha imanza

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa kane tariki ya 9 Gashyantare, Komisiyo ya Politike, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu ikorera mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yakiriye Me Evode Uwizeyimana muri gahunda yo gusuzuma umushinga w’itegeko ngenga rikuraho itegeko ngenga No 51/2008 ryo kuwa 09/09/2008 rigena imiterere imikorere n’ububasha by’inkiko.
Muri iyi gahunda, abadepite baboneyeho gusaba ko imanza zajya zihutishwa mu rwego rwo gutanga ubutabera buboneye kuko hari aho bikigaragara ko kudindira kw’imanza ari kimwe mu bituma zicibwa nabi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hon. Depite Gatabazi JMV yagize ati” turasaba ko mu rwego rwo gutanga ubutabera bubereye Abanyarwanda, imanza zikwiye kujya zihutishwa kuko ubutabera nyabwo ari ubukozwe mu gihe.”

Hon. Gatabazi
Hon. Gatabazi

Muri uyu muhango kandi, hanasuzumwe umushinga w’itegeko ngenga rikuraho itegeko ngenga No 03/2012/OL ryo kuwa 13/06/2012 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko Rw’Ikirenga ndetse n’ umushinga w’itegeko ngenga rishyiraho Urukiko rw’Ubujurire.
Izi ngingo zikaba zarebweho muri iyi komisiyo mu rwego rwo kuzihuza n’itegekonshinga ryavuguruwe kuko hari aho bitahuraga nk’uko byavuzwe na Me Evode.
Min Evode
Me Evode

Yagize ati”impamvu yo kuvugurura aya mategeko ni mu rwego rwo kuyahuza n’Itegekonshinga ry’igihugu ryavuguruwe muri 2015″
Aya mategeko avuguruwe mu gihe mu Rwanda hakivugwa ibirarane by’imanza biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo uburangare bw’abakozi bamwe na bamwe, imanza zigoranye n’izindi.
Nubwo hakigaragara ibiranane by’imanza mu nkiko, inzego z’ubutabera zivuga ko hari intera ndende yatewe, kuko mu mwaka wa 2011/2012 hari ibirarane by’imanza zisaga ibihumbi 18; umwaka wa 2015/2016 ukaba warashize ibi birarane bisigariye ku bihumbi 5. Bivuze ko kugabanyuka kw’ibyo birarane kugeze kuri 70% ikoranabuhanga rikaba riri imbere mu kwihutisha iyi gahunda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni nyuma kandi y’uko bigaragaye ko idindira ry’imanza ari kimwe mu bituma zicibwa nabi bityo ugasanga habayeho no kutishimira ibyavuye mu butabera ku mpande zimwe na zimwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
N sengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *