Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Caméroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yakuriye inzira ku murima myugariro Joel Matip wa Liverpool wasabaga kwemererwa kongera gukinira Caméroun; amubwira ko bidashoboka.
Matip yasaba kugaruka gukinira Caméroun kugira ngo azabashe gukinana na yo Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Uyu myugariro w’imyaka 30 yari yifuje kugaruka gukinira Les Lions Indomitables, nyuma y’imyaka itanu atangaje ko atazongera gukinira Caméroun.
Muri 2017 uyu mukinnyi wavukiye mu Budage yatangarije Sportsmail ko urugendo rwe mu kipe ya Caméroun rwarangiye, bityo ko agiye kwita kuri Kariyeri ye muri Liverpool.
Kuri ubu Caméroun iri mu makipe atanu y’ibihugu bizaba bihagarariye Afurika muri Qatar, nyuma yo gusezerera Algérie.
Matip bivugwa ko yari yifuje kujyana n’iyi kipe mu Gikombe cy’Isi, gusa birangira Eto’o amukuriye inzira ku murima.
Ati: “Iyi ni ikipe y’igihugu, ntitwihanganira abantu bibwira ko ari ibitangaza; ba bandi bifuza kubana natwe ari uko babona ubuki n’umusaruro mwiza gusa.”
Yakomeje agira ati: “Twahibibikanye twenyine kandi twubaha abakinnyi bahesha icyubahiro iki gihugu mu bihe bibi n’ibyiza. Njyewe ubwanjye nabaye mu makipe meza i Burayi, ariko sinigeze nirengagiza gukinira Caméroun.”
Yunzemo ati: “Ndatekereza igihe cya Matip cyararangiye, agomba kuguma burundu muri Liverpool. Abatangiye aka kazi ni bo bazakarangiza muri Qatar.”
“Abo bari bo ntacyo bivuze, icy’ingenzi ni uko bagomba kujya muri Qatar bakishimira imbuto zo kubona itike. Nta wukwiye kurya imbuto z’umusaruro wabo mwiza uretse bo.”


