Bamwe mu basirikare b’u Burundi bahitamo guhunga aho kwicwa kinyamaswa- Dore ubuhamya

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe bikomeje kuvugwa ko hari abasirikare b’u Burundi bava mu butumwa bw’amahoro muri Somalia na Centrafrika, aho gutaha mu gihugu bagahita bafata iy’ubuhungiro, ibi nta kindi babikorera ngo ni ugutinya ko bicwa cyangwa bagakorerwa iyicarubozo.
Mu basirikare baherutse gutahuka, Capt. Epitace Nimbona, umwe mu batorotse, we yahise ahungana n’umuryango we n’ubundi ngo utari worohewe ubwo we yari muri RCA ( République centrafricaine ).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru agera kuri RPA, ni uko abasirikare cyangwa abapolisi bahunga batinya kwicwa kinyamaswa (tués sauvagement) , nk’uko byagiye bigaragara kuri bagenzi babo.
Iki kinyamakuru gitangaza kandi ko Capt. Epitace Nimbona yafashe icyemezo cyo guhunga mu gihe yabonaga ko n’ubundi nta mahoro azagirira mu gihugu bikuruwe n’itotezwa yatangiye kugirirwa akiri muri Centrafrika.
Ati: “Ndi umwe mu batotejwe kuva ubwo navaga i Burundi nerekeza muri Centrafrika, mbere yo kujya mu butumwa nari ndi mu gace kiswe akabigaragambyaga, ubwo nuriraga indege nerekeza RCA abapolisi batangiye gutera iwanjye, basakaga inzu yanjye inshuro 3 mu cyumweru, umwana wanjye yarahahamutse kugeza aho yangiye kujya ku ishuli”.
Uyu musirikare akomeza avuga ko yitambitse hagati y’abapolisi n’abaturage, ubwo bashakaga kurasa mu baturage amasasu nyayo ubwo bigaragambyaga bamagana manda ya 3 ya perezida Nkurunziza, kuva uwo munsi atangira kurebwa nabi atotezwa, anagiye muri Repubulika ya Centrafrika birakomeza.
Ati: “No muri RCA nakomeje gutotezwa, abakomeje kubona ibyakorerwaga umuryango wanjye bafataga amafoto bakanyoherereza, umuvandimwe wanjye mu gisirikare yarayafashe arangije arayanyoherereza anyereka ibikorerwa umuryango wanjye i Bujumbura, nasabye akaruhuko (congé) nk’abandi bose, nyuma y’igihe barayinyima kandi nari nayemerewe, natangiye kubona ko ntorohewe”.
buru
Yakomeje avuga ko ibyo bibazo byose yari afite yabimenyesheje inzego zimukuriye nta na rUmwe asimbutse, nta rwego na rumwe rwigeze rumusibiza cyangwa ngo rugire icyo rubivugaho.
Ati: “Nandikiye Minisitiri w’ingabo, kopi nyoherereza jenerali muri Etat major ndetse no ku mushinjacyaha mukuru wa gisirikare nyuma narongeye ndayifata nyoherereza abafite mu nshingano abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro, abo bose aho kumfasha ahubwo baragiye basaba umugore wanjye kwitaba, bamushinja kuba mu bahungabanya umutekano, yahereye ubwo yihishahisha kugeza ubwo yabonaga uko ahunga igihugu”.
Ubwo akazi kabo kari karangiye muri Centrafrika, nibwo abandi buriye indege bajya i Bujumbura, we yahise afata inzira y’ubuhunzi bitewe n’uko yumvaga ko yari kuba ameze nk’ifi yijyanye mu rucundura, abikora bitewe n’amakuru yari afite ko aramanuka mu ndege asamirwa hejuru.
Ku itariki ya 21 Mutarama 2017, nibwo bamwe mu basirikare b’u Burundi bari bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika batawe muri yombi bakimanuka mu ndege i Bujumbura, ibi kandi biza gushimangirwa na Pacific Nininahazwe, Umuyobozi muri Sosiyeti sivile i Burundi, yagize ati: “Hashize icyumweru kimwe Adj-mjr Elysée Nduwumukama afatiwe ku kibuga cy’indege i Bujumbura, 21/01/2017 ubwo yavaga mu butumwa bw’amahoro”.
Yakomeje agira ati: “Bitewe n’igitutu bashyizweho, Capt. Epitace Nimbona na Adj-chef Albert Nyambariza bafashe icyemezo cyo kutinjira mu Burundi, impungenge z’umutekano wabo nizo zatumye abagera kuri babiri bari bavuye mu butumwa bw’amahoro CAR batoroka batarinjira mu gihugu”.
Mu gihe Leta y’u Burundi nta kintu yari yatangaza kuri iri totezwa rikorerwa bamwe mu basirikare, hari benshi mu gisirikare na polisi bagiye bicwa mu buryo buteye urujijo, Leta ikavuga ko igiye gukora iperereza.
Kuva mu kwezi kwa Kane 2015, abatagira ingano barishwe, abandi barafungwa ari nako hari abahunga, imvururu zivanze n’ubwicanyi bikaba byarakuruwe na manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza abaturage batavugagaho rumwe. Kugeza magingo aya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikaba bikigaragara hamwe na hamwe mu gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *