Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ashaka guhura na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi.
Gen. Kainerugaba yasobanuye ko ashaka ko we na Tshisekedi bakemura ikibazo kiri mu burasirazuba bwa RDC. Ati: “Ndashaka guhura na Perezida wanjye ukomeye muri RDC vuba. Ndi murumuna we. Twakemura ibi bibazo mu buryo bworoshye. Twaharanira gusa ibyo Imana ishobora byose ishaka ndetse n’abantu bacu.”
Umunyekongo Lopema Franck wiyise ‘La vie en mieux’ kuri Twitter, yasubije uyu musirikare ko yatangije intambara kuri RDC, bityo ko atagomba gukandagiza ibirenge bye mu gihugu cyabo. Ati: “Ntuhangare ngo ukandagize ibirenge byawe muri RDC…Iyi ntambara watangije tuzayiguhera ku isahani ya zahabu.”
Gen. Kainerugaba yahise aseka Lopema, amusubiza ko ari kwikinira. Ati: “Haha! Uri umukinnyi (joker).”
Uyu musirikare agaragaje icyifuzo cyo guhura na Perezida Tshisekedi mu gihe Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, umutwe w’abadepite. Mbosso Nkodia, imbere ya bagenzi be bayigize, yamushinje ubugambanyi kubera ko ngo hari amasezerano yagiranye na Leta y’u Rwanda.
Iki kirego kije nyuma y’aho abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bafashe umujyi wa Bunagana, cyatumye abadepite bafata icyemezo cyo gusesa amasezerano guverinoma ya RDC yagiranye n’iya Uganda.

4 Responses
Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubujije gukandagira muri RDC
Muraho neza nshuti
Ese ayo masezerano yasinywe hagati ya Uganda n’Urwanda ni ayahe ? Muyadusobanurire
Igisubizo cya Gen. Kainerugaba ku wamubujije gukandagira muri RDC
Ayo maszerano wayabaza abo ba depite ba RDC kuko nibo bayazi!