Afurika y’Epfo: Ingumi n’imigeri byongeye kurisha mu nteko ishinga amategeko (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi w’ejo tariki ya 9 Gashyantare 2017, mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko ya Repubulika y’Afurika y’Epfo habaye intambara idasanzwe hagati y’Abadepite, abashinzwe umutekano ndetse n’abatavuga rumwe na leta ya Jacob Zuma.
a
Iyi mirwano yabereye mu ngoro imbere mu gihe umunyamategeko wo mu ishyaka ritavuga rumwe na leta ry’abaharanira ubwigenge n’iterambere EFF, Julius Malema yaciye Perezida mu ijambo ubwo yari kuvuga akamubuza kuvuga mu gihe kingana hafi n’isaha yose, bigatuma abarinzi bari hafi aho nabo bajya kubuza uwo munyamategeko kuvuga imirwano igatangira ubwo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni nyuma y’imyaka 3 na none mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko y’Afurika y’Epfo habereye imirwano nk’iyi, aho buri gihe baba bapfa kudahana ijambo n’akanya ku kuvuga, ugasanga bamwe bashaka kwiharira ijambo ku bitagenda neza cyangwa guharabikana mu ruhame bigateza imvururu bagatimbagurana.
2
Bisanzwe bimenyerewe nk’igikorwa ngarukamwaka muri kiriya gihugu ko Perezida aganira n’Inteko ishinga amategeko n’abandi banyepolitiki hakarebwa ibitaragenze neza ndetse no kubikosora. Muri ibi biganiro biba byatumiwemo abo ku mpande nyinshi zitandukanye, abo mu ruhande rutavuga rumwe na leta usanga aribo bafite ibibazo byinshi n’ibirego baba bashinja leta iriho bityo bikazamura intonganya kuko baba bashaka kwiharira ijambo mu gihe babonye akanya.
Mbere y’uko ibi biganiro bitangira muri kiriya gihugu, Perezida Zuma yari yabanje koherezayo ingabo nyinshi zigomba kurinda umutekano mu gihe yateganyaga ko ibi bigomba kubaho.
Abantu benshi muri kiriya gihugu batunguwe n’uwo mugambi wo kohereza abasirikare n’abapolisi mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko kurinda umutekano udasanzwe mu gihe cy’ibiganiro.
Impamvu nyamukuru yateje iyi mirwano ikaba ari uko uyu muyobozi wa EFF, Julius Malema yanenze Perezida Jacob Zuma ku byamuranze mu bihe byashize byagiye bimuvugwaho ndetse no kuba ari umuntu udahanika ukora icyo ashatse n’ibindi.
3
Perezida Zuma wari wicaye aho n’abandi bashyitsi bakomeye bari batumiwe muri ibyo biganiro, bitegereje ibiri kubera imbere yabo nta kuvuga, mu kanya gato bayoberwa aho imyuka iryana mu maso iturutse ari na yo yatatanyije abarwanaga ibiganiro bigahagarara ubwo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
4
Mu gihe hari gutegurwa amatora y’umukuru w’igihugu muri Afurika y’Epfo, hategerejwe ko Zuma ushinjwa guhombya igihugu akoresha umutungo wa leta mu nyungu ze bwite n’ibindi azava ku butegetsi hagatorwa abandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *