Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itigeze icibwa intege no kuba indege yagombaga kuvana abimukira mu Bwongereza ibazana i Kigali yasubitse urugendo ku munota wa nyuma, ishimangira ko icyiteguye kubakira mu gihe bazaba baje.
Ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri ni bwo byamenyekanye ko indege yari igiye kuva mu Bwongereza izana abimukira mu Rwanda yahagaritswe ubwo yiteguraga guhaguruka bitewe n’ubujurire bwatanzwe n’abanyamategeko.
Urukiko rukuru rwo mu Bwongereza rwaherukaga gutesha agaciro ikirego cy’abashakaga gukumira iyoherezwa ry’abimukira, gusa abatanze ikirego bahise bitabaza urukiko rw’umugabane w’Uburayi rurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Sky News yavuze ko iyi ndege yari ku kibuga cy’indege cya Minisiteri y’ingabo, ahitwa Boscombe Down mu mujyi wa Amesbury ubwo abimukira bari bayirimo bayisohorwagamo itarahaguruka.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano w’imbere, Priti Patel, yasobanuye ko ubwo bakiriye icyemezo cy’urukiko rwo ku mugabane w’Uburayi gihagarika iyi ndege, ndetse anagaragaza ko cyamubabaje.
Ati: “Biratunguranye cyane ko urukiko rw’Uburayi rw’uburenganzira bw’ikiremwamuntu rwabyivanzemo mu gihe twari twatsinze mu nkiko zo mu rugo.”
Minisitiri Patel yatangaje ko guverinoma y’u Bwongereza itazabuzwa gukora ikintu cyiza no gushyira mu bikorwa icyemezo gituma bashobora kugenzura imipaka yabo.
Yasobanuye ko abanyamategeko ba guverinoma bari kugenzura buri cyemezo cyafatiwe uru rugendo, yemeza ko aba bimukira babashyira mu yindi ndege, kandi nta kabuza bagomba koherezwa mu Rwanda.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yatangaje ko u Rwanda rutigeze rucika intege kubera kiriya cyemezo.
Ati: “Ntabwo twaciwe intege n’ibi byemezo. U Rwanda rushyigikiye byuzuye ko ubu bufatanye bushyirwa mu bikorwa. Uburyo abantu barimo gukora ingendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga ntabwo byakomeza kuko birimo gutera benshi ibyago bitavugwa.”
Yunzemo ati: “U Rwanda rwiteguye kwakira abimukira ubwo bazaba bahageze, bakazahabwa umutekano n’amahirwe mu gihugu cyacu.”
U Rwanda ruvuga ko aba bimukira nibahagera mu Rwanda bazafashwa gutangira ubuzima, bagahabwa ubufasha nko mu gusaba ubuhungiro, ubwunganizi mu mategeko n’ubusemuzi, aho kuba heza ndetse n’ibindi byangombwa nkenerwa.


