Leta ya Uganda yatangaje ko abahoze ari abasirikare ba M23 babaga mu nkambi ya gisirikare Bihanga mu karere ka Ibanda baburiwe irengero bakaba bari mu bikorwa byo kubashakisha.
Ibi byatangajwe ku munsi w’ejo tariki ya 9 Gashyantare 2017, ubwo iyi nkambi yasurwaga n’itsinda ry’abasirikare batandukanye barimo abaturutse muri Amerika, mu Buhinde, mu Bushinwa, mu Rwanda na Tanzaniya, iri tsinda rikaba ryari riyobowe na Col Henry Isoke wo mu gisirikare cya Uganda UPDF bagasanga icyuho kinini cy’abasirikare batorotse, bashishoza bagasanga bose ari abahoze ari abarwanyi ba M23.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba basirikare baburiwe irengero mu gihe mu minsi ishize byatangajwe ko umuyobozi wabo Gen. Sultan Makenga nawe yaburiwe irengero na nubu akaba nta muntu uzi aho ari.
Ikinyamakuru cyo muri Uganda dailymonitor kivuga ko hari amakuru yemeza ko aba basirikare bari bafite umugambi wo kongera gutera Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nyuma y’uko batsinzwe n’umuryango w’Abibumbye ubwo bari mu mujyi wa Goma muri Kivu ya ruguru bari bamaze kwigarurira, bagakwira imishwaro ari na bwo aba basirikare bazanwaga muri iyi nkambi muri Uganda.

Iyi nkambi yatangaje ko bagiye gukora ibishoboka bakamenya aho aba basirikare bari vuba.
Mu mwaka wa 2013, nibwo abari abasirikare ba M23 basaga 1374 bari barahungiye muri kiriya gihugu begeranyijwe bakuwe mu duce dutandukanye turimo Kasese bakajyanwa i Bihanga muri iyi nkambi bari bamazemo imyaka isaga 3.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’uko aba barwanyi ba M23 bakubiswe inshuro bagahungira mu bihugu bitandukanye birimo na Uganda, bamwe barapfuye, abandi bari bakomeretse bajyanwa kwa muganga mu gihe hari abahawe uburenganzira bwo gutaha bakajya mu miryango yabo n’abahawe inshingano mu gisirikare cya Uganda.
Ubwo iri tsinda ryageraga muri iyi nkambi, ryasanze hasigaye abarwanyi ba M23 391 gusa n’undi umwe wari watawe muri yombi ariko icyo azira nticyiramenyekana.
Ku itariki ya 14 Mutarama, abandi bagera kuri 60 bari batorotse iyi nkambi mu giye yari iyobowe na Lt Col Yusufu Mbonyeyezu, abandi 76 batoroka ku itariki ya 19 ubwo iyi nkambi yari iyobowe na Major Mwamba.

Umuyobozi w’aba bahoze ari abasirikare ba M23 Lt Col Innocent Rukara, wari ukiri mu nkambi ubwo iri tsinda ryahageraga, yatangaje ko atazi aho aba bagenzi be bagiye kuko bagenda batamubwiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati “mu myaka 3 ishize turi ukubiri n’imiryango yacu wasanga hari ababa bagiye kuyireba, hari abarwaye ariko iyo bagiye ntawe babwira.”
Arthur Timbaganya, umuyobozi w’igisirikare cya Uganda wo muri diviziyo ya 2, yavuze ko iki gisirikare cyatumiye imiryango mpuzamahanga ngo ize igire uruhare mu biganiro bihuza leta ya Kinshasa n’abarwanyi ba M23 bahora bayishinja.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


