Gen Muhoozi yasubije RDC yamwise ‘umwanzi n’umugambanyi’

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagize icyo avuga kuri Congo Kinshasa yamwise umugambanyi, yibaza uko yaba ari umwanzi wa kiriya gihugu hanyuma akajya kurokora abaturage bacyo bari bamaze igihe bicwa na ADF.

Gen Muhoozi yasubizaga Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Congo Kinshasa, Christophe Mboso, wamwise umugambanyi.

Ni nyuma y’uko Inteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarikiye amasezerano iki gihugu cyasinyanye na Uganda, nyuma y’Ingaruka z’intambara ikomeje gusakiranya FARDC n’inyeshyamba za M23.

Izi nyeshyamba kuri ubu ni zo ziri kugenzura umujyi wa Bunagana nyuma yo kuwigarurira, gusa Guverinoma ya Kinshasa nyuma yo gushinja u Rwanda kubigiramo uruhare yatangiye no gushyira Uganda mu majwi.

Abagize inteko ishinga amategeko ya RDC barateranyemo ejo ku wa Kabiri, birangira bafashe imyanzuro ikomeye irimo no guhagarika amasezerano y’ubufatanye yari yarasinywe hagati ya Kampala na Kinshasa.

Abakongomani bumvako Uganda yabagambaniye binyuze mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda.

Kuri bo ngo Uganda ntikiri umufatanyabikorwa wizewe wa Congo Kinshasa nk’uko bimeze ku Rwanda.

Mboso yatangaje ko icyemezo cyo guhagarika ariya masezerano cyafashwe nyuma yo gushyigikirwa na benshi mu badepite.

Yatunze urutoki Gen Muhoozi, nyuma y’ubutumwa butandukanye akunze kunyuza kuri Twitter ye agaragaza ko ashyigikiye Perezida Paul Kagame; ibyo we abona nko kugambanira Congo.

Ati: “Twaganiriye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Byongeye kandi turemeranya, ndetse na mbere y’uko ibi bitubaho, mbere yuko izo ngabo zikora ibyo zakoze, twavuze dukurikije amasezerano umuhungu wa Museveni yasinyanye n’u Rwanda, ntitwifuza ko aya masezerano abaho. Yatweeetse ko yasinye amasezerano, yaratugambaniye. Twavuze ko tutabyemera.”

Gen Muhoozi abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yagaragaje ko atumva impamvu Mboso amwita umwanzi.

Ati: “Numvise ko hari umuntu wo mu nteko ishinga amategeko ya RDC wavuze ngo ‘Muhoozi ni umwanzi wa Congo’. Njyewe? Mbese umwanzi wa Congo ni ukiza abaturage ba Kivu y’Amajyaruguru na Ituri kwicwa na ADF muri mpandeshatu y’urupfu?”

Gen Muhoozi yitsaga ku bikorwa bya gisirikare [Operation Shujaa] Ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Congo Kinshasa zirimo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri byo guhiga abarwanyi b’umutwe wa ADF.

Congo Kinshasa yari ifitanye amasezerano atandukanye na Uganda, arimo ajyanye no kubaka imihanda igezweho ihuza ibihugu byombi ireshya na kilometero 1,182.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Gen Muhoozi yasubije RDC yamwise ‘umwanzi n’umugambanyi’
    Ibyo Inteko ya Kongo yakoze byari ngombwa yuko twitters za Muhoozi zerekana ko ashyigikiye M23 nayo bavugako ishyigikiwe n’Urwanda. Kongo rero ntishobora kumwizera. Icyaje gusembura byose nuko ingabo za M23 zinyuze ku butaka bwa Uganda zijya gufata Bunagana, ndetse zigakumira ingabo za Kongo zashakaga kwisuganya. Muri make: intambara yo mu karere igiye guhindura isura. Muhoozi yayise “Operation Rudahirwa” ariko twizereko adakururamo Urwanda ndetse n’ikibazo cy’amoko! Azabage yifashe!

  2. Gen Muhoozi yasubije RDC yamwise ‘umwanzi n’umugambanyi’
    Ibyo Inteko ya Kongo yakoze byari ngombwa yuko twitters za Muhoozi zerekana ko ashyigikiye M23 nayo bavugako ishyigikiwe n’Urwanda. Kongo rero ntishobora kumwizera. Icyaje gusembura byose nuko ingabo za M23 zinyuze ku butaka bwa Uganda zijya gufata Bunagana, ndetse zigakumira ingabo za Kongo zashakaga kwisuganya. Muri make: intambara yo mu karere igiye guhindura isura. Muhoozi yayise “Operation Rudahirwa” ariko twizereko adakururamo Urwanda ndetse n’ikibazo cy’amoko! Azabage yifashe!

  3. Gen Muhoozi yasubije RDC yamwise ‘umwanzi n’umugambanyi’
    Iha nihatari nibagasunwe gutyo bitwaza abandi nibahame hamwe

  4. Gen Muhoozi yasubije RDC yamwise ‘umwanzi n’umugambanyi’
    Iha nihatari nibagasunwe gutyo bitwaza abandi nibahame hamwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *