Kigali: Urukiko rwa gisirikare rwemeje ko S.Lt Seyoboka akomeza gufungwa indi minsi 30

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1o Gashyantare 2017, nibwo urukiko rukuru rwa gisirikare rwemeje ko Sous Lieutenant Henri Jean Claude Seyoboka, ukekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi akomeza gufungwa indi minsi 30.
Uyu mwanzuro wafashwe n’urukiko wasomewe mu ruhame aho uru rukiko rukuru rwa gisirikare rukorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Kuri uyu munsi S.Lt Seyoboka akaba yari yaje mu rukiko wenyine nta we umwunganira bari kumwe.
Mu gihe S.Lt Seyoboka yasabaga ko iki gifungo cyavanwaho agatangira kuburana mu mizi, urukiko rwahise rutesha agaciro icyifuzo cye. Akaba yasobanuraga ko urukiko rutigeze rumugaragariza icyo rwashingiyeho rujya kumwongerera igihe cy’igifungo.
Majoro Bernard Rugamba Hategekimana, wari uyoboye inteko y’iburanisha, avuga ko iki cyemezo cyafashwe hakurikijwe amategeko, bityo mu mwanzuro yasomye akaba yatangaje ko ibyo S.Lt Seyoboka asaba nta gaciro bifite.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yatangaje ko ko bifashishishije ingingo y’104, y’igitabo cy’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, Iyi ngingo ivuga ko icyemezo cy’uko ukurikiranyweho icyaha aba afunzwe mbere y’urubanza kimara igihe cy’ukwezi habariwemo umunsi cyafashweho. Iyo iyo minsi irangiye, gishobora kongerwa ukwezi kumwe bigakomeza gutyo.
Igakomeza ivuga ko iyo ukwezi kurangiye ku byaha byoroheje, ntigishobora kongerwa. Gusa ku byaha bikomeye, iyo minsi ntishobora kongerwa nyuma y’amezi atandatu (6) umuntu afunzwe, no mu gihe cy’umwaka umwe ku byaha by’ubugome.
Mu ugushyingo 2016, nibwo urukiko rwa Canada rwohereje mu Rwanda Seyoboka Jean Claude, akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Lt Seyoboka ashinjwa ibyaha bitanu birimo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira uruhare mu itegurwa ryayo, kuyishyira mu bikorwa no gufata ku ngufu n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ibi byose ashinjwa yaba yarabikoreye mu cyahoze ari perefegitura y’umujyi wa Kigali kuri ubu ni muri Nyarugenge aho yarindaga bariyeri, nk’umusirikare wo mu ngabo za EX-Far wari ufite ipeti rya Lieutenant. uyu mugabo yaje gukatirwa n’urukiko gacaca igifungo cy’imyaka 19 n’ubwo atari ahari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *