Umurambo wa Lt Kabungulu washyirwaga mu mbangukiragytabara

Amafoto: Umurambo wa Lt Kabungulu warasiwe i Rubavu wacyuwe

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) cyacyuye umurambo w’umusirikare Lieutenant (Lt) Kabungulu Zikitota John warasiwe ku mupaka mu karere ka Rubavu ubwo yari amaze gukomeretsa abapolisi b’u Rwanda babiri.

Mu masaa mbiri y’igitondo cy’uyu wa 17 Kamena 2022 ni bwo Lt Kabungulu yarenze umupaka w’iwabo, yinjira mu Rwanda arasa abapolisi, umwe muri bo amurasa mu cyico mu kwirwanaho nk’uko igisirikare cy’u Rwanda cyabisobanuye.

Umurambo w’uyu musirikare wagumye aho yarasiwe, kugeza hageze abagize urwego rw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mipaka, EJVM, rwabanje gukora isuzuma.

Abasirikare bagize uru rwego barimo abo ku ruhande rw’u Rwanda ndetse n’urwa RDC, basuye abapolisi bakomeretse mu bitaro bari kuvurirwamo, na byo bikubiye mu iperereza rikomeje ku byabereye ku mupaka.

Baje guha uburenganzira igisirikare cya RDC, kizana Imbangukiragutabara, itwara umurambo wa Lt Kabungulu wari umaze amasaha aho yarasiwe.

Imbangukiragutabara yajyanye umurambo w’uyu musirikare mu buruhukiro bw’ikigo cya gisirikare cya Katindo yari iherekejwe n’abashinzwe umutekano ndetse n’abaturage benshi cyane bagendaga baririmba.

Aba baturage bumvikana baririmba ngo “Hero hero hero!” byumvikana ko bahamyaga ko Lt Kabungulu yakoze igikorwa cy’ubutwari ku gihugu bamaze iminsi bemeza ko kibashotora.

Lt Kabungulu avogereye ubutaka bw’u Rwanda nyuma y’aho Abanyekongo b’i Goma tariki ya 13 Kamena babigerageje ubwo bari mu myigaragambyo, byabananira bagatera amabuye ku bapolisi b’u Rwanda barinda umupaka.

Umurambo wa Lt Kabungulu washyirwaga mu mbangukiragytabara
Umurambo wa Lt Kabungulu washyirwaga mu mbangukiragytabara

Abagize inzego z'umutekano hamwe na EJVM bageze aho ikibazo cyabereye
Abagize inzego z’umutekano hamwe na EJVM bageze aho ikibazo cyabereye

Hahise hatangira iperereza kuri iki kibazo
Hahise hatangira iperereza kuri iki kibazo

Abagize EJVM basuye abapolisi b'u Rwanda bakomeretse mu bitaro bari kuvurirwamo
Abagize EJVM basuye abapolisi b’u Rwanda bakomeretse mu bitaro bari kuvurirwamo

Uyu mupolisi yakomerekejwe ku matako
Uyu mupolisi yakomerekejwe ku matako

 Lt Kabungulu asize umugore n'umwana umwe w'umukobwa
Lt Kabungulu asize umugore n’umwana umwe w’umukobwa

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Amafoto: Umurambo wa Lt Kabungulu warasiwe i Rubavu wacyuwe
    Yiyahuye ntakundi kndi yaragifite avenir disi none yashutswe nutabi.

  2. Amafoto: Umurambo wa Lt Kabungulu warasiwe i Rubavu wacyuwe
    Yiyahuye ntakundi kndi yaragifite avenir disi none yashutswe nutabi.

  3. Amafoto: Umurambo wa Lt Kabungulu warasiwe i Rubavu wacyuwe
    Ariko ibicucu biragwira,officer nka Lt yarayobewe ko iya ingabo y’igihugu yinjiye mukindi gihugu afite intwaro bafatwa nkaho ateye icyo gihugu.Ntabwo igisirikare n’igipolisi byatwajwe neza byarikumujenjekera. Napfane n’ubuterahamwe bwe.

  4. Amafoto: Umurambo wa Lt Kabungulu warasiwe i Rubavu wacyuwe
    Ariko ibicucu biragwira,officer nka Lt yarayobewe ko iya ingabo y’igihugu yinjiye mukindi gihugu afite intwaro bafatwa nkaho ateye icyo gihugu.Ntabwo igisirikare n’igipolisi byatwajwe neza byarikumujenjekera. Napfane n’ubuterahamwe bwe.

  5. Amafoto: Umurambo wa Lt Kabungulu warasiwe i Rubavu wacyuwe
    Yari yahaze kanyanga, ubundi bazamenyereko u Rwanda rutera rudaterwa. Bagabanywe ubwo bu mayibobo bwabo bamenyeko u Rwanda ari ntavogerwa.

  6. Amafoto: Umurambo wa Lt Kabungulu warasiwe i Rubavu wacyuwe
    Yari yahaze kanyanga, ubundi bazamenyereko u Rwanda rutera rudaterwa. Bagabanywe ubwo bu mayibobo bwabo bamenyeko u Rwanda ari ntavogerwa.

  7. Amafoto: Umurambo wa Lt Kabungulu warasiwe i Rubavu wacyuwe
    Ndashimira igiporis cyurwanda umutekanogiko

  8. Amafoto: Umurambo wa Lt Kabungulu warasiwe i Rubavu wacyuwe
    Ndashimira igiporis cyurwanda umutekanogiko

  9. Amafoto: Umurambo wa Lt Kabungulu warasiwe i Rubavu wacyuwe
    Niyo mpamvu bazakomeza gutsindwa,officer muzima akiyahura bigeze aha. Mana kiza abakomerekejwe nuyu muzubare. Congo nta ngabo igira pe ni abiyahuzi gusa! Batojwe nabi sana!

  10. Amafoto: Umurambo wa Lt Kabungulu warasiwe i Rubavu wacyuwe
    Niyo mpamvu bazakomeza gutsindwa,officer muzima akiyahura bigeze aha. Mana kiza abakomerekejwe nuyu muzubare. Congo nta ngabo igira pe ni abiyahuzi gusa! Batojwe nabi sana!

  11. Amafoto: Umurambo wa Lt Kabungulu warasiwe i Rubavu wacyuwe
    Bubahe URWANDA kuko ntabwo twiyenza kd utwiyenje tumuha gasopo yakomeza igikwiye kigakorwa ntakundi

  12. Amafoto: Umurambo wa Lt Kabungulu warasiwe i Rubavu wacyuwe
    Bubahe URWANDA kuko ntabwo twiyenza kd utwiyenje tumuha gasopo yakomeza igikwiye kigakorwa ntakundi

  13. Amafoto: Umurambo wa Lt Kabungulu warasiwe i Rubavu wacyuwe
    narumiwe koko pe lt kweri ugaba igitero arumwe akarasa amasasu atanahamya.buriya bayorezwahehe.ese koko bize cadet cyangwa RDC Nta cadet igira.iriya njiji gusa iraza kudusindira urumogi.ngaho napfane nubujiji bwe sinye wahera hahera injiji nubujijibwe Ndumunyarwanda iturange

  14. Amafoto: Umurambo wa Lt Kabungulu warasiwe i Rubavu wacyuwe
    narumiwe koko pe lt kweri ugaba igitero arumwe akarasa amasasu atanahamya.buriya bayorezwahehe.ese koko bize cadet cyangwa RDC Nta cadet igira.iriya njiji gusa iraza kudusindira urumogi.ngaho napfane nubujiji bwe sinye wahera hahera injiji nubujijibwe Ndumunyarwanda iturange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *