APR FC yanyomoje umunyamakuru watangaje ko igiye kugura kabuhariwe Khama Billiat

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yanyomoje inkuru yiriwe icicikana kuri uyu wa Gatandatu ivuga ko igiye gusinyisha umunya-Zimbabwe Khama Billiat, ishimangira ko nta gahunda na nto ifite yo gukinisha abanyamahanga.

Khama Billiat usanzwe agenderwaho n’ikipe y’Igihugu cye cya Zimbabwe, yakiniye amakipe arimo Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo gusa kuri ubu akinira Kaizer Chiefs na yo yo muri iki gihugu.

Inkuru y’uko yifuzwa na APR FC yazamuwe n’umunyamakuru Uwiringiyimana Peter wa Flash FM mbere y’uko itangira gusakara ku mbuga nkoranyambaga.

APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo, yahakanye ko nta gahunda ifite yo gusinyisha uriya mukinnyi cyangwa undi munyamahanga uwo ari we wese.

Iti: “Si rimwe, si kabiri ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwafashe umwanya bugasobanura ko politike ya APR FC ari ugukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda, ariko ugasanga akenshi bikunda kurenzwa ingohe hagahimbwa inkuru z’ibihuha zigamije guca intege abakinnyi ba APR FC ndetse zinahabanye na politike n’icyerekezo by’iyi kipe.”

“Bijyanye nibyo byose, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu hakwirakwijwe amakuru y’ibihuha ya Uwiringiyimana Peter, avuga ko ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC yaba igiye kugura umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe usanzwe ukinira ikipe ya ya Kaizer Chiefs yo muri South Africa.”

Ubuyobozi bwa APR FC bwavuze ko “bunyomaza ayo makuru y’ibihuha agamije guca intege no gutesha umutwe abakinnyi ba APR FC”, cyane ko ngo nta wusimbura ikipe itsinda kandi ngo uyu mugani urareba APR FC kurusha izindi kipe.

Iyi kipe yaboneyeho gusaba abakunzi bayo kutajya baha agaciro amakuru batahawe n’Ubuyobozi bw’ikipe cyane, ko amakuru yayo afite aho anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. APR FC yanyomoje umunyamakuru watangaje ko igiye kugura kabuhariwe Khama Billiat
    Ahari agasuzuguro kagabanyuka.

  2. APR FC yanyomoje umunyamakuru watangaje ko igiye kugura kabuhariwe Khama Billiat
    Ahari agasuzuguro kagabanyuka.

  3. APR FC yanyomoje umunyamakuru watangaje ko igiye kugura kabuhariwe Khama Billiat
    Ndumukunzi wa APR FC ndikubona icyatuma tigera kure muri champion Ligue ariko bakongeramo abanyamahanga Batanga ikinyuranyo ubundi APR tukagera kure hashoboka pe kuko abodufite bakenaye ababafasha pe yari umukunzi impora kumutima Minani Evariste guturuka mukarere ka Nyaruguru Umurenge wa Kivu Akagari ka Rugerero murakoze.

  4. APR FC yanyomoje umunyamakuru watangaje ko igiye kugura kabuhariwe Khama Billiat
    Ndumukunzi wa APR FC ndikubona icyatuma tigera kure muri champion Ligue ariko bakongeramo abanyamahanga Batanga ikinyuranyo ubundi APR tukagera kure hashoboka pe kuko abodufite bakenaye ababafasha pe yari umukunzi impora kumutima Minani Evariste guturuka mukarere ka Nyaruguru Umurenge wa Kivu Akagari ka Rugerero murakoze.

  5. APR FC yanyomoje umunyamakuru watangaje ko igiye kugura kabuhariwe Khama Billiat
    A p R ivuna imitima yabakunzi bayo kuki itumva ibyifuzo byayikunda niba ibaha agaciro foot ball nice mukuyivanga napolutike abakunda siport baryoherwe ngontawahindura ikipe itsinda ? Itindahhese muri sekafa champions lugue hehe ? Abakunzi bayo tubabazwa nuko itarenha umutaru

  6. APR FC yanyomoje umunyamakuru watangaje ko igiye kugura kabuhariwe Khama Billiat
    A p R ivuna imitima yabakunzi bayo kuki itumva ibyifuzo byayikunda niba ibaha agaciro foot ball nice mukuyivanga napolutike abakunda siport baryoherwe ngontawahindura ikipe itsinda ? Itindahhese muri sekafa champions lugue hehe ? Abakunzi bayo tubabazwa nuko itarenha umutaru

  7. APR FC yanyomoje umunyamakuru watangaje ko igiye kugura kabuhariwe Khama Billiat
    apr yasinyishije abehe bakinny

  8. APR FC yanyomoje umunyamakuru watangaje ko igiye kugura kabuhariwe Khama Billiat
    apr yasinyishije abehe bakinny

  9. APR FC yanyomoje umunyamakuru watangaje ko igiye kugura kabuhariwe Khama Billiat
    Apr ntacyo izageraho ahubwa nibajya banana umutoza intego ijye iba gutwara championa ariko ntibakayubeshye ngo bafite intego yo kugera mumatsinda ya CAF

  10. APR FC yanyomoje umunyamakuru watangaje ko igiye kugura kabuhariwe Khama Billiat
    Apr ntacyo izageraho ahubwa nibajya banana umutoza intego ijye iba gutwara championa ariko ntibakayubeshye ngo bafite intego yo kugera mumatsinda ya CAF

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *