Mbanda abona kuba Angilikani yagendera ku mabwiriza ava mu Bwongereza byaba ari ubukoloni

Sangiza iyi nkuru

Umushumba wa Angilikani mu Rwanda, Archbishop Dr Laurent Mbanda, abona kuba abashumba b’iri torero ku mugabane wa Afurika bategereza amabwiriza aturuka ku cyicaro gikuru mu Bwongereza, byaba ari ubukoloni.

Mu kiganiro yagiranye na BBC cyibandaga ku masezerano y’abimukira u Bwongereza n’u Rwanda, Dr Mbanda yagaragaje ko atemeranya n’Umushumba w’iri torero ku Isi, Archbishop Justin Welby uyarwanya.

Mu gihe Welby abona u Rwanda nk’igihugu gikennye rudakwiye kwakira aba bimukira, Dr Mbanda we abona rukwiye kubakira kuko ari igihugu kizi ububi bwo kubaho mu buhunzi no kwimuka.

Abajijwe impamvu abayobozi b’iri torero muri Afurika batajya bemeranya n’ubuyobozi bwaryo bukuru buri mu Bwongereza ku ngingo zirimo guha uburenganzira abaryamana bahuje ibitsina, yasubijwe ko igihe cy’ubukoloni cyarangiye, bityo Abanyafurika bakwiye kwitekerereza kandi bakanivugira.

Dr Mbanda ahamya ko abashumba bo muri Angilikani bareshya, bityo abo muri Afurika bakwiye kubigaragariza itorero bakomokaho mu Bwongereza, badategereje ko Archbishop wo mu Bwongereza ababwira icyo bagomba gukora.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Mbanda abona kuba Angilikani yagendera ku mabwiriza ava mu Bwongereza byaba ari ubukoloni
    Noneho nimwigenge ntimukongere gusaba imfashanyo mu bwongereza mujye muhembwa n’ibihugu byanyu bya afrika yesu ati nimuhe fayizari ibye n’Imana muyihe ibyayo politiki ni muyirekere abanye politiki naho ibyi Mana mubirekere abiyeguriye Imana mwivanga amasaka n’amasakaramentu

  2. Mbanda abona kuba Angilikani yagendera ku mabwiriza ava mu Bwongereza byaba ari ubukoloni
    Noneho nimwigenge ntimukongere gusaba imfashanyo mu bwongereza mujye muhembwa n’ibihugu byanyu bya afrika yesu ati nimuhe fayizari ibye n’Imana muyihe ibyayo politiki ni muyirekere abanye politiki naho ibyi Mana mubirekere abiyeguriye Imana mwivanga amasaka n’amasakaramentu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *