Umunyamakuru Nsengumukiza asobanura ko yahunze igihugu kubera iperereza yashatse gukora

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru wa siporo Prudence Nsengumukiza wakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo KT Radio na Radio Salus, yasobanuye impamvu yatumye ahunga igihugu.

BBC yasobanuye ko nyuma y’urugendoshuri rw’ukwezi mu nzu ndangamurage y’ubwami y’amateka ya Afurika yo hagati (Royal Museum for Central Africa in Belgium) mu 2021, uyu munyamakuru w’imyaka 33 y’amavuko yafashe icyemezo cyo kugumayo nk’usaba ubuhungiro.

BBC News mu kiganiro bagiranye imubajije agace aherereyemo, Nsengumukiza yanze kugahishura kuko ngo Leta y’u Rwanda yamushakisha. Ati: “Uzi uko inzego z’umutekano z’i Kigali zikora. Zifite abantu hose. Nkubwiye ahantu mperereye ubu ngubu, uyu munsi bamfata.”

Ku mpamvu zatumye ahunga, Nsengumukiza yavuze ko nk’uwize amategeko, mu 2019 yashatse gukora iperereza ku bakinnyi 16 ikipe ya APR FC yirukanye kubera kudatanga umusaruro, ariko ikinyamakuru yakoreraga kirabyanga.

Ati: “Nashakaga kuganiriza umunyamategeko, nkareba ibyo amategeko ateganya ariko igitekerezo cyaranzwe mu gitondo mu nama y’abanyamakuru, abakuru bavuga ko bitakwakirwa neza.”

Gusa ntiyasobanuye niba iki gitekerezo cyaramugizeho ingaruka mu kazi ke cyangwa niba hari izindi ngaruka cyamugizeho ku buryo yafashe icyemezo cyo guhunga nyuma y’imyaka ibiri cyangiwe mu nama n’abanyamakuru.

Ubugenzuzi Bwiza.com yakoze bugaragaza ko yakomeje akazi kugeza tariki ya 24 Nzeri 2021 ubwo yasohoraga inkuru ya nyuma yanditse kuri iyi nzu ndangamurage yakoreragamo urugendoshuri, igira iti “Menya byinshi byo mu mateka y’u Rwanda wasanga mu nzu ndangamurage ya ‘Africa Museum’.”

Nsengumukiza ubu akorera kimwe mu binyamakuru birwanya Leta y’u Rwanda byashinzwe n’Abanyarwanda bari mu buhungiro.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Umunyamakuru Nsengumukiza asobanura ko yahunze igihugu kubera iperereza yashatse gukora
    Ubwo yahunze iki sinsobanukiwe neza

  2. Umunyamakuru Nsengumukiza asobanura ko yahunze igihugu kubera iperereza yashatse gukora
    Ubwo yahunze iki sinsobanukiwe neza

  3. Umunyamakuru Nsengumukiza asobanura ko yahunze igihugu kubera iperereza yashatse gukora
    Tukurinyuma bro niba nawe wabashije kwigendera twe dusigaye hagati nkururimi

  4. Umunyamakuru Nsengumukiza asobanura ko yahunze igihugu kubera iperereza yashatse gukora
    Tukurinyuma bro niba nawe wabashije kwigendera twe dusigaye hagati nkururimi

  5. Umunyamakuru Nsengumukiza asobanura ko yahunze igihugu kubera iperereza yashatse gukora
    Iyo abeira abantu ko yagiye gushakisha ubuzima bazaga kubyumva kuruta kuvuga ko yahunze. Keretse niba yihunga we ubwe naho ntacyo yakoze cyangwa ashoboye cyaba cyaratumye ahunga.
    Ashobora kuba akunda kwitwa impunzi naho ubundi ntacyo avuga yahunze. Ibi ni ukwigira inzererezi ungana kuriya birababaje pe.

  6. Umunyamakuru Nsengumukiza asobanura ko yahunze igihugu kubera iperereza yashatse gukora
    Iyo abeira abantu ko yagiye gushakisha ubuzima bazaga kubyumva kuruta kuvuga ko yahunze. Keretse niba yihunga we ubwe naho ntacyo yakoze cyangwa ashoboye cyaba cyaratumye ahunga.
    Ashobora kuba akunda kwitwa impunzi naho ubundi ntacyo avuga yahunze. Ibi ni ukwigira inzererezi ungana kuriya birababaje pe.

  7. Umunyamakuru Nsengumukiza asobanura ko yahunze igihugu kubera iperereza yashatse gukora
    Arabeshya yashakaga kugenda nubundi

  8. Umunyamakuru Nsengumukiza asobanura ko yahunze igihugu kubera iperereza yashatse gukora
    Arabeshya yashakaga kugenda nubundi

  9. Umunyamakuru Nsengumukiza asobanura ko yahunze igihugu kubera iperereza yashatse gukora
    Hhhh! N’abandi Bose uzumva baragumye iyo hanze usibye yenda abajya US kuri green card ariko abandi Bose haba US , Europ Bose bibasaba gushaka impamvu ubeshya ituma bemera kuguha ubuhungira otherwise uhora uhigana na police witwa umusans papiers!!! Gusa Prudence arasebye kuko ibyo arimo asabisha ubuhungiro tubashije kubyumvaho !! Na bariya bakinnyi batoroka amanequipe babeshya impamvu ariko igihugu kuko kiba kizi ko ntabundi bugome ( nubwo bamwe birangira bakoze aka mpemuke ndamuke nkuwo mutype kurumvako ibiraka byo kwandikira ibigarasha yabitangiye ) Ari amaramuko yishakira arahaha yaguiza akaza n’iwabo nta kibi. Abazungu ubabwiyeko uhunze ubukene ntabwo bakwakira ugomba kubabwirako ukurikiwe byo kwicwa !

  10. Umunyamakuru Nsengumukiza asobanura ko yahunze igihugu kubera iperereza yashatse gukora
    Hhhh! N’abandi Bose uzumva baragumye iyo hanze usibye yenda abajya US kuri green card ariko abandi Bose haba US , Europ Bose bibasaba gushaka impamvu ubeshya ituma bemera kuguha ubuhungira otherwise uhora uhigana na police witwa umusans papiers!!! Gusa Prudence arasebye kuko ibyo arimo asabisha ubuhungiro tubashije kubyumvaho !! Na bariya bakinnyi batoroka amanequipe babeshya impamvu ariko igihugu kuko kiba kizi ko ntabundi bugome ( nubwo bamwe birangira bakoze aka mpemuke ndamuke nkuwo mutype kurumvako ibiraka byo kwandikira ibigarasha yabitangiye ) Ari amaramuko yishakira arahaha yaguiza akaza n’iwabo nta kibi. Abazungu ubabwiyeko uhunze ubukene ntabwo bakwakira ugomba kubabwirako ukurikiwe byo kwicwa !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *