Ismaila Diarra ni umukinnyi ukomoka muri Mali akaba yakiniraga ikipe ya Chabab Atlas Khenifra yo muri Maroc, ariko ubu akaba yaguzwe na Rayon Sports.
Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports akaba yavuze ko uyu mukinnyi ukomoka muri Mali yarambagijwe n’umutoza mukuru w’ikipe Ivan Minnaert, abagaragariza ko uyu mukinnyi ari mwiza ko hari ibyo yahindura mu ikipe.

Ismaila Diarra afite imyaka 24 y’amavuko akaba ngo azwiho ubusatirizi bukomeye nk’uko umutoza yabyemeje, akaba yasinye amasezerano azarangirana n’iyi shampiona.
Ubuyobozi bukaba buvuga ko shampiyona nirangira bashobora kuzagirana ibiganiro n’uyu mukinnyi, byaba ngombwa bakagirana amasezerano arambye.
Diarra yagiye gukinira ikipe yo muri Maroc avuye muri Azam FC YO muri Tanzania, akaba n’ubundi yararangije amasezerano yarafitanye n’iyi kipe ya Chabab Atlas Khenifra muri Maroc.
Ismaila Diarra aje muri Rayon Sports ahasanga undi rutahizamu uzwi ku izina rya Kasirye Davis.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


