Nyuma y’uko mu minsi ishize umwe mu basirikare bakuru muri Sudani y’Epfo Gen Bapiny Monytuil avuye ku nshingano ze, uwitwa Lt Gen Thomas Cirillo Swaka na we yamaze kuva ku buyobozi ashinja igisirikare cya leta kugendera ku ngengabitekerezo y’amoko no gutonesha.
Lieutenant General Thomas Cirillo Swaka wari umwe mu bayobozi bakuru bo mu gisirikare cya Sudani SPLA, ashinja leta iriho ndetse n’igisirikare muri rusange kwirebera mu ndorerwamo y’amoko ndetse no gutonesha abo bashatse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ibaruwa nini uyu musirikare yandikiye Perezida Salva Kiir ku munsi w’ejo tariki ya 11 Gashyantare 2016, uyu musirikare yagaragaje amagambo ashinja igisirikare yari abereye umuyobozi guteza umutekano mucye wateje imfu z’abatari bacye mu mujyi wa Juba guhera mu mwaka washize wa 2016, uyu musirikare akavuga ko atagishoboye gukorana n’abo batavuga rumwe mu bijyanye n’imikorere.
Mu mpamvu zigera kuri 14 uyu musirikare yagaragaje zituma atabasha gukomeza kuba mu gisirikare cya leta ye, harimo kuba iki gisirikare SPLA kikigendera ku moko ndetse bikanateza imyiryane mu miryango imwe n’imwe muri kiriya gihugu bigatumaa abasivile bicana na cyo kikabyivangamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu musirikare kandi ashinja Perezida Kiir kurebera igisirikare cye gikora amakosa ntagikosore mu gihe yitwa ko ari muri leta yamaze kwigenga yakabaye ifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo.
Mu gusoza iyi baruwa, uyu musirikare yagize ati”neguye ku nshingano zanjy no ku mwanya nari mfite mu gisirikare cya leta mu gihe leta nay o idahinduye imikorere y’igisirikare idahwitse. Sinkiri umunyamuryango wa SPLA.”
Nsengimana@Bwiza.com


