Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko atazitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma mu muryango Commonwealth (CHOGM) iri kubera mu Rwanda guhera tariki ya 20 Kamena 2022.
Nk’uko ikinyamakuru Daily Maverick cyo muri Afurika y’Epfo kibisobanura, bamwe batangiye kwibaza niba umubano ‘utameze neza’ w’iki gihugu n’u Rwanda utaba ari wo watumye uyu Mukuru w’Igihugu atangaza ko atazitabira iyi nama.
Mu busesenguzi bwacyo, iki kinyamakuru cyasubiye inyuma mu mateka y’umubano w’ibihugu byombi, aho Afurika y’Epfo yashinje Leta y’u Rwanda uruhare mu rupfu rwa Patrick Karegeya mu 2013 no kugerageza kwica Kayumba Nyamwasa hagati y’2010 n’2014.
Iki kirego cyatumye Afurika y’Epfo yirukana abadipolomate batatu b’u Rwanda mu 2014, na Leta y’u Rwanda yirukana batandatu ba Afurika y’Epfo muri uwo mwaka.
Cyagarutse ku buryo ibihugu byombi byagerageje kwiyunga guhera mu 2018 binyuze muri komite ihuriweho yashyizweho, ariko mu gihe ibiganiro byari bikomeje, Leta y’u Rwanda ikaba yarongeye gushinjwa kwinjira muri telefone ya Perezida Ramaphosa ikoresheje porogaramu y’ubutasi yitwa Pegasus, n’ubwo yo yabihakanye.
Ntaho bihuriye
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida Ramaphosa, Vincent Magwenya, yasobanuye ko umubano uvugwa ko utameze neza hagati ya Afurika y’Epfo n’u Rwanda atari wo watumye Umukuru w’Igihugu afata icyemezo cyo kutitabira CHOGM.
Magwenya yasobanuye ko ahubwo muri iki cyumweru CHOGM irimo kuba, Perezida Ramaphosa afite gahunda nyinshi agomba kwitabira.
Ibi bikorwa ni ibi:
- Kuri uyu wa 20 Kamena, Perezida Ramaphosa yagombaga kwakira raporo y’ikirego ashinjwa cyo kwivanga mu mirimo ya Komisiyo Zondo ikurikirana ibyaha birimo ruswa no kunyereza umutungo. Gusa iki gikorwa cyimuriwe tariki ya 22.
- Kuri uyu wa 21 Kamena, byateganyijwe ko Perezida Ramaphosa yitabira umuhango wo gushyingura umwami wa amaMpondo, Zanozuko Tyelovuyo Sigcau.
- Ku wa 22 Kamena kugeza ku ya 24, byateganyijwe ko Ramaphosa azitabira inama y’ibihugu bigize umuryango BRICS: Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika, izayoborwa na Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, hifashishijwe ikoranabuhanga.
- Ku wa 24 no ku wa 25 Kamena, byateganyijwe ko Ramaphosa azitabira inama y’ishyaka riri ku butegetsi, ANC, izabera muri Gauteng.
- Ku wa 26 Kamena, Ramaphosa azajya mu Budage kwitabira inama y’umuryango w’ibihugu 7 bikize, G7, yatumiwemo.
Iyi nama ya Commonwealth izatangira ku mugaragaro tariki ya 24 Kamena 2022, ubwo hazaba hari umushyitsi mukuru, Igikomangoma Charles kizitabira mu izina ry’Umwamikazi Elizabeth II uyoboye Ubwami bw’u Bwongereza.

6 Responses
Hakuwe urujijo kuri Perezida wa Afurika y’Epfo utazitabira CHOGM i Kigali
Ntabwo afrique fu dud ibazi neza yaza guta igihe muzabeshye injiji nkamwe

Nkawe Koko ubu ubivuga uhereye kuki?