Centrafrique: Abasaga 20 baguye mu mirwano hagati y'abaturage bitwaje intwaro na MONUSCA

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi w’ejo tariki ya 11 Gashyantare 2017, muri Repubulika ya Centrafrica habereye imirwano idasanzwe hagati y’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro n’abaturage bitwaje intwari bivugwa ko ari abahoze bari mu mutwe w’abagizi ba nabi wa séléka wongeye kuzura agatwe.
Iyi mirwano ngo yari imaze hafi icyumweru itutumba mu mujyi wa Bambari, ngo imaze guhitana abasirikare basaga 20 ku mpande zombi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ingabo za monusca zatangaje ko nta yandi mahitamo yari ahari yo guhosha iyi ntambara uretse koherezamo imbaraga zazo ndetse n’indege za gisirikare ikaba ari zo zaje guhangana n’aba basivili bitwaje intwaro barimo bagirira nabi abaturage bo muri uyu mujyi cyane cyane mu gace ka Ippy.
Itangazo ryatanzwe na Monusca rivuga ko abaturage benshi muri aka gace bari bamaze gukwira imishwaro ndetse abandi bahungabanye ku buryo bugaragara.
Yakomeje itangaza ko hari abatangabuhamya bavuga ko aba basivile bitwaje intwaro barimo ibyiciro 2, aho bamwe bari ku ruhande rw’ishyaka rya UPC (Unité du peuple centrafricain) riyobowe na Ali Ndarass n’abandi bo muri FPRC riyobowe na Noureddine Adam.
Iki gihugu, ni kimwe mu bihugu bikennye ku isi muri rusange. Guhera mu mwaka wa 2013, cyatangiye guhura n’ibibazo by’umutekano mucye ushingiye ku ihirikwa ku butegetsi rya Perezida Franà§ois Bozizé wari uhanganye n’abatavuga rumwe na we babumbiye mu mutwe wa Séléka wiganjemo Abisilamu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mutwe w’Abisilamu na wo waje guhangana n’uwiganjemo abakirisitu wa Anti Baraka waje no gutuma ababarirwa mu bihumbi basiga ubuzima bwabo mu mirwano abandi batabarika bata imitungo yabo.
Kugeza ubu, nubwo muri iki gihugu habarirwamo ibihumbi by’ingabo z’amahanga zibungabunga umutekano, gukemura ikibazo cy’umutekano mucye bias n’ibyananiranye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *