(Amafoto) Umugore ahangayikishijwe no kuba ashobora kuba ariwe ufite amaguru maremare ku isi

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’umunyamideri wo mu gihugu cya Australiya witwa Caroline Arthur aravugwa kuba ari we mukobwa ufite amaguru maremare kurusha abandi ku isi.
Uyu mukobwa ubwe agira ati “mfit amaguru maremare, nabuze undi muntu ku migabane yose ufite asumba ayanjye yewe no muri Amerika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
caroline-arthur-jambes-les-plus-longues-du-monde-2-720x917
Uyu mugore ubusanzwe ufite uburebure bwa metero 1 na santimtero 87 z’uburebure, amaguru ye yihariye metero 1 na santimetero 30.
Ibi bigaragaza ko igice cye cyo hejuru ari kigufi ugereranyije n’ahasigaye hose kuko amaguru ye ubwayo yihariye hafi 69% by’umubiri we wose.
caroline-arthur-jambes-les-plus-longues-du-monde-4-720x828
Uyu mugore wasezeranye akaba afite n’abana 2, avuga ko yanditswe mu gitabo cy’amateka kubera aaguru ye afite uburebure budasanzwe, akaba akurikirwa n’umukobwa w’Umurusiya Svetlana Pankratova nawe batarapima neza ngo hemezwe imibare ifatika.
Uyu mugore akomeza avuga ko mu bana be na ho harimo umwe w’umuhungu wamukurikije amaguru maremare, aho ngo yenda kumusumba ku myaka ye 13 gusa y’amavuko.
caroline-arthur
Avuga ko bigoye kumubonera imyambaro ku isoko kuko biba ngombwa ko bajya kumudodeshereza ihwanye n’uburebure bwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore anavuga ko bimutera ipfunwe iyo ari mu muhanda n’abandi kuko aba abasumba aho ari hose bitewe n’uburebure bwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *