Ubutumwa bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni utegerejwe mu Rwanda, buratangirwa mu nama y’umuryango Commonwealth kuri uyu wa 22 Kamena 2022.
Iyi nama ibanziriza iy’abakuru b’ibihugu na guverinoma (CHOGM), yafunguwe kuri uyu wa 20 Kamena, ihuza abagore bo muri Commonwealth barimo Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame.
Kuri uyu wa 21 Kamena, habaye iy’ishoramari, yitabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Guverinoma ya Uganda irahagararirwa na Minisitiri ushinzwe umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Rt Hon. Rebecca Kadaga uritabira mu izina rya Perezida Yoweri Museveni.
Biteganyijwe ko Minisitiri Kadaga mu izina rya Perezida Museveni, muri iyi nama irakomereza muri Serena Hotel kuri uyu wa 22 Kamena, ageza ijambo ku bayitabira.
Perezida Museveni ni umwe mu bakuru b’ibihugu bigize Commonwealth bazitabira CHOGM ubwo izaba itangira ku mugaragaro tariki ya 24 Kamena 2022. Hazaba hari Igikomangoma Charles nk’umushyitsi mukuru na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson.


