Ikipe ya APR FC yakuriye inzira ku murima amakipe arimo Rayon Sports yifuzaga bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye, ivuga ko nta n’umwe muri bo iteganya kurekura.
Ni nyuma y’amakuru yavugaga ko iyi kipe y’Ingabo z’igihugu ishobora gutakaza abarimo Omborenga Fitina na Ndayishimiye Dieudonné bombi bakina inyuma ku ruhande rw’iburyo cyo kimwe na Ruboneka Jean Bosco ukina hagati mu kibuga.
Omborenga byavugwaga ko ashobora kwerekeza muri imwe mu makipe yo mu Barabu, mu gihe Ruboneka na Ndayishimiye Dieudonné amakuru yaberekezaga muri Rayon Sports.
Umuyobozi Mukuru w’Ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga mu butumwa yahaye Radio Rwanda, yavuze ko muri aba bakinnyi bose nta n’umwe APR FC iteganya kurekura.
Gen Muganga yavuze ko ahubwo iyi kipe y’Ingabo z’igihugu iteganya gusinyisha abakinnyi bane bashya; biganjemo abakina basatira izamu.
Hari amakuru yavugaga kandi ko APR FC yifuza myugariro Serumogo Ally Omar wa Kiyovu Sports, gusa Gen Muganga yavuze ko atari yo.


