Nyagatare: Imbaga y’abaturage bazinduwe no kwakira Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe abaturage bo mu mirenge Matimba na Karangazi yo mu karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba, bari biteguye ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame abasura kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017, baturutse imihanda yose baje kumwakira ari benshi abaha impanuro zirino no gukorana neza n’abayobozi.

d1
Abaturage baje kwakira umukuru w’igihugu

Mu byo Perezida Kagame yasabye abaturage bo muri aka karere, harimo gukora cyane ndetse anabibutsa gutinyuka abayobozi babo bababaza inshingano, ati: “Ntimugatinye kubaza abayobozi inshingano bafite. Namwe nk’abaturage mwitabire gukora cyane. Mukorane n’abayobozi banyu mu bwumvikane, buri wese yuzuza inshingano ze”.
d2
Umukuru w’igihugu akomeza agira ati: “Amateka y’ubukene no kubaho nabi dukwiye kuyasiga inyuma tugana ku iterambere rirambye, Leta ntabwo yageza buri kintu cyose ku baturage, ubwanyu mutabigizemo uruhare. Ubufatanye ni ngombwa”.
Perezida Kagame avuga ko nubwo hari intabwe ishimishije u Rwanda rugezeho, akomeza ashimangira ko Abanyarwanda bakomeza ubufatanye, ati “Dukomeze dufatanye tugere ku iterambere rirambye”.
paul
Anibutsa kandi ko nta mutekano ko nta cyagerwaho, ati: “”Umutekano ni ngombwa kuko iyo udahari ibyubatswe birasenyuka, ibitarakorwa ntibikorwe”.
Aka karere ka Nyagatare ni kamwe mu tugize Intara y’Iburasirazuba, gatuwe n’abaturage ibihumbi 465, Perezida wa Repubulika yaherukaga kugasura tariki ya 13 Ugushyingo 2014, umwaka ushize akaba yarageze muri iyi ntara y’Iburasirazuba ntiyabasha kukageramo bitewe n’imvura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *