Ibihugu 2 bishya bya Afurika bigiye kwinjirira muri Commonwealth i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Ibihugu bya Gabon na Togo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kamena, byitezwe ko bizaba abanyamuryango bashya b’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).

Gabon na Togo bazinjirira muri uyu muryango mu nama y’abakuru b’ibihugu byawo na za Guverinoma ikomeje kubera i Kigali.

Commonwealth isanzwe igizwe n’ibihugu 54, birimo 19 bya hano ku mugabane wa Afurika, u Rwanda ruri kwakira inama y’uyu muryango rukaba igihugu cya nyuma giheruka kuwinjiramo.

Biriya bihugu byombi bigiye kuyinjiramo, nyuma y’imyaka ibarirwa mu icumi bibisaba, ari na ko bibyitegura.

Nka Perezida Ali Bongo wa Gabon amaze igihe agerageza gushyiraho gahunda y’uko abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu gihugu cye biga mu Cyongereza, n’ubwo iki gihugu cyakoronijwe n’u Bufaransa.

Ni gahunda u Rwanda rwafashe muri 2009 ubwo rwemerwaga nk’umunyamuryango mushya wa Commonwealth.

Kwinjira muri uyu muryango kuri ibi bihugu byitezwe ko bizazamura urwego rwabyo mu ishoramari, ariko nanone bikanateza imbere urwego rwabyo rw’Ububanyi n’amahanga.

Ba Perezida ba Togo na Gabon ntibazaba bari i Kigali, gusa RFI ivuga ko bazatumirwa mu nama itaha ya CHOGM nyuma y’uko ibihugu byabo byemejwe muri uriya muryango.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *