Mu karere ka Rwamagana, hakunze kuvugwa imfu za hato na hato mu myaka ishize, nyuma buza gucuba. Muri iki cyumweru gishize, nibwo umuzimu w’ubwicanyi yongeye kuzura umugara.
Umukobwa yishwe agoronzowe ijosi i Bicumbi, umujura yiciwe mu rutoki i Gahengeri, naho i Rubona umubyeyi yaroshye abana babiri mu ruzi rw’Akagera.
Mu myaka 3 ishize, nta kwezi kwashiraga hatavuzwe urupfu rutunguranye mu karere ka Rwamagana. Hafi mu mirenge yose, havugwaga ubwicanyi mu miryango, ubujura bwitwaje intwaro gakondo n’ibindi.
Mu murenge wa Musha havuzwe abajura bo mu birombe by’amabuye y’agaciro, Kigabiro hapfuye Padiri Karekezi n’umucuruzi Rwabukamba.
Muri Nyakariro hishwe Munyazikwiye Faustin yishwe n’abahungu be, hanavuzwe imirambo y’impinja n’abantu bakuru, harimo n’uwiciwe mu bisheke yibaga.
I Rubona, Mwurire, Munyiginya, Karenge, Muyumbu n’ahandi havuzwe imirambo yagiye itoragurwa, n’ubundi bwicanyi bwagiye bukorerwa mu miryango.
Mu ntangiriro z’umwaka ushize, umwana yishe nyina, umugabo yica umugore, hapfa n’umujura wafatiwe mu cyuho. Byageze aho mu itangazamakuru bivugwa ko cyaba ari icyorezo muri aka karere.
Umuzimu yazuye umugara
Nyuma y’agahenge gato, Rwamagana yongeye kuvugwamo ubwicanyi. Ku wa mbere ushize, tariki ya 6 Gashyantare 2017, umwana w’umukobwa, Uwase Claire wigaga mu ishuri ryisumbuye rya Bicumbi yavukijwe ubuzima, ku myaka 16 yari agezeho. Ikibabaje kandi, ngo ni uko umwe muri batatu bakurikiranyweho urupfu rwe harimo uwari umukozi w’iwabo mu rugo. Uyu bivugwa ko yigeze kumusaba ko bakundana arabimwangira.
Ikindi ngo ni uko abamwishe babanje kumufata ku ngufu, ubwo yavaga kuvoma nimugoroba, agahura nabo bakamujyana mu ikawa, bagakora ibya mfurambi. Inzego z’umutekano zivuga ko uyu mwana yishwe no kubura umwuka, ngo kuko abamusambanyije bamupfutse umunwa n’amaso ngo atabamenya.
Uwase amaze gushyingurwa, tariki ya 9 Gashyantare nabwo Munyarukumbuzi w’i Rubona, afata abana be babiri aberekeza mu Bugesera, mu kugaruka aza wenyine. Aba bana ni Feza Jean d’ Amour w’ imyaka 14 na Niyogisubizo Elissa w’ imyaka 13.
Abaturanyi n’umugore b’uyu mugabo bamushinja banamugaya kwihekura, nubwo nawe abyemera akanabyicuza, ngo “ntazi ibyari byamuteye”.
Munyarukumbuzi ngo avuga ko abana yabahoye ko bibaga, afata umwanzuro wo kubohera mu ruzi, “amazi abatembana areba”.
Nyuma y’iminsi ibiri gusa, mu murenge wa Gahengeri naho uwitwa Ibyimanikora Oswald w’imyaka 59 yakubiswe n’abarinzi bamushinja kwiba ibitoki.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, tariki ya 11 Gashyantare 2017. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahengeri buvuga ko uwafashwe yiba ibitoki ari uwitwa Imanizibayo Donath, naho Ibyimanikora we bagiye kumwikurira mu rugo kuko nawe bamukekaga, baramukubita kugeza anogotse.
Polisi itewe impungenge n’ubumuntu bukomeje gushira mu bantu, kugera aho umwana yica umubyeyi, umubyeyi akica umwana, abandi bakihanira.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, IP Kayigi Emmanuel agira ati “Niba Leta y’u Rwanda yaravanyeho igihano cyo kwica, kuki abantu bakomeje kumva ko bakwihanira, umwana akumva ko yakwica umubyeyi we!”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avugana n’ikinyamakuru umuryango, Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko ibintu nk’ ibi bitari bisanzwe mu karere ayoboye, asaba ababyeyi kwirinda gutuma abana mu masaha ya nijoro kandi abaturage bakarinda ubuzima bwa bagenzi babo nk’ uko barinda ubwabo.
Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) bugaragaza ko mu mwaka wa 2014-2015, intara y’Iburasirazuba yihariye 25,2% by’ibyaha by’ubwicanyi.
Mu byaha 428 byakozwe mu Rwanda, ibigera ku 108 niho byakorewe. Muri uwo mwaka, imfu zikomoka ku makimbirane mu miryango zageze kuri 271, birimo ubwicanyi no kwiyahura ku bwende.
Ikigo cy’ubushakashatsi ku biganiro n’ubusabane bigamije amahoro (IRDP) gisanga amakimbirane mu miryango agenda afata indi ntera, akabangamira umutekano n’imibereho myiza mu miryango nyarwanda.
Ibi kandi ni imbogamizi ku iterambere nyaryo, nk’uko byavuzwe n’uwahoze ari umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Ban Ki-Moon. “Iterambere nyaryo ni ubumuntu, ibitari ibyo nta butunzi burimo”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


