Umunyamategeko, Kagabo Venuste araburira abazungura kujya babikora kare, ndetse ko byaba byiza kurushaho biramutse bikurikiranywe uzungurwa akimara kwitaba imana. Kuri we, avuga ko inama y’umuryango yakagombye guhita iterana, hakabarurwa ibizungurwa n’abazungura.
Ibi ni bimwe mu byatangarijwe mu kiganiro “Ubutaka bwacu” uyu munyamategeko yagiranye na radio Isango Star kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2017, aho yagiriye inama abazungura y’uko bajya babyitwaramo mu rwego rwo kwirinda abakimbirane ashobora kuvuka mu gihe bikozwe nabi nk’uko bijya bigaragara hirya no hino.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu bibazo byabajijwe n’abakurikirana ikiganiro, harimo iby’abagiye batinda kuzungura, hanyuma bikabyara ibibazo bitandukanye birimo kuba ibimenyetso bihinduka, kuba abacunga ibizungurwa bashobora kubivanga n’ibyabo cyangwa iby’abandi, uwapfakaye ashobora gushyingirwa bushya akavanga umutungo utarazungurwa, ashobora gufata amadeni agwatirije wa mutungo, akayigurisha cyangwa agapfa bikagorana n’ibindi.
Umuturage wo mu karere ka Gasabo witwa Jean Paul, asobanuza umunyamategeko uko azabigenza, nyuma y’uko uwasigaye ku bizungurwa yitabye imana amaze kubigurisha.
Jean Paul avuga ko yari yaratangiye urubanza n’umugore wa se, nyamara uwo mugore aza gupfa rutarangiye, kandi yaramaze kubigurisha byose.
Me Kagabo avuga ko igihe cyarenze, cyane ko urukiko rutategeka ibidashoboka. Ati “niba umuburanyi yarapfuye urubanza rutarasomwa, ibimenyetso bitaramara gukusanywa, nta cyakorwa”. Yongeraho ko niba yarapfuye amaze kugurisha ibintu byose nk’uko Jean Paul abivuga, ntacyo akizunguye”.
Aha niho uyu munyamategeko agira inama abantu kujya bazungura hakiri kare, cyane cyane igihe uwapfakaye ashobora kongera gushyingirwa, cyangwa n’undi ucunze umutungo w’uwapfuye.
Yagize ati “Uzungura azungura ibintu n’ibibazo uzungurwa yasize, nk’amadeni n’ibindi”. Aha ngo bitinze mu nzira, byazagora gutandukanya amadeni yafashwe na nyakwigendera n’ay’uwasigaye acunga umutungo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu nawe yagombye kubigiramo uruhare akabohoka, ngo kuko igihe izungura ritinze, ucunze ashobora kubyaza umusaruro umutungo wasizwe na nyakwigendera, nyuma inyungu zavuyemo nazo zikazungurwa, kandi wenda abandi bazungura nta ruhare babigizemo.
Uwitwa Alphonse nawe abariza umuntu wapfushije umubyeyi mu 1965, uwo asigaranye ahita ashaka mu 1966, mbere y’uko itegeko ry’izungura riza mu 1999. Avuga ko yahawe umugabane nk’abandi bana, kandi ibyo bagabana byarakomotse ku mubyeyi we wenyine.
Me Kagabo avuga ko mbere y’itegeko rya 1999, hakurikizwaga itegeko nshinga, rivuga ko “abantu bose bareshya imbere y’amategeko”.
Ikindi kibazo cyabajijwe, ni icy’umuntu wasezeranye ivangamutungo n’umugore wa kabiri, nyamara agifitanye urubanza n’umugore wa mbere, ariko batasezeranye imbere y’amategeko. Umugore mushya akaba afite impungenge ko n’ibye yavanze n’umugabo bishobora kuzagenderamo. Umunyamategeko avuga ko iyo abantu batasezeranye imbere y’amategeko, harebwa uruhare buri muntu yagize ku mutungo, akaba ari rwo ahabwa.
Ingingo ya 52 y’iri tegeko ivuga ko izungura ry’uwapfuye ritangira iyo uzungurwa amaze gupfa, rikabera aho yari atuye cyangwa yabaga. Naho iya 76, agaka ka 5 kavuga ko “iyo uwapfakaye yongeye gushyingirwa ….izungura ry’uwapfuye rirafungurwa, maze kimwe cya kabiri (1/2) kikegukanwa n’uwapfakaye nk’uburenganzira akura ku masezerano y’icungamutungo, ikindi akakizungurana n’abana bose uwapfuye asize ku buryo bungana…”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Itegeko no 27/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranwe, impano n’izungura, rivuga ko izungura ritangira uzungurwa akimara gupfa. Ku mpamvu zinyuranye, hari imiryango itinda, abazungura bakazibuka ibizungurwa byarahindutse cyangwa n’abakabibafashije batakiriho.
Karegeya Jean Baptiste


