Bamwe mu bari abarwanyi ba M23 bakomeje gushimangira ko Perezida Kabila yasuzuguye ibyo Leta yari yasinyanye nabo, bityo bakaba bakomeje gutanga integuza ko isaha ku isaha bazongera bakajya ishyamba.
“Ubutumwa dushaka koherereza Guverinoma ya Congo, ni ugushyira mu bikorwa amasezerano nibwo tuzataha mu mahoro, twifuza kubaka igihugu cyacu mu mahoro n’umutekano”. Ibi ni ibyatangajwe na Major Julien Mahoro, umwe mu basirikare ba M23 baba mu nkambi muri Uganda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Arthur King Timbaganya, umuvugizi wa diviziyo ya kabiri y’igisirikare cya Uganda, avuga ko kuba M23 icumbikiwe ku butaka bwa Uganda, ko ari umutwaro uremereye kuri Guverinoma, nk’uko ikinyamakuru AllAfrica kibitangaza.
Ati:“Kuba M23 iri hano ni umutwaro kuri Guverinoma kuko irabacumbikiye, tubaha umuti, tubaha ibyo kurya ndetse tukanabungabunga umutekano wabo”.
Major Julien Mahoro atangaje ibi nyuma ya Major Emmanuel Bayingana watangaje ko biteguye kongera kugaba ibitero kuri Congo anahamya ko batazi uko ubuzima bwa Gen Makenga buhagaze nyuma yo gucika.
Si aba gusa bavuga ko bagiye kongera kwegura intwaro, kuko kuva na kera na kare kuva ubwo M23 yavugaga ko ihagaritse imirwano yakomeje gushimangira ko itatsinzwe urugamba, ahubwo ko yo yashyize hasi intwaro.
Mu mpera z’umwakwa wa 2013, Nibwo M23 yahagritse imirwano bamwe bahungira muri Uganda abandi bagana mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com
Â
Â


