I Nairobi mu mpaka Uganda yashyigikiye u Rwanda, u Burundi bujya inyuma RDC

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Mbere tariki ya 20 Kamena abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bahuriye i Nairobi muri Kenya mu nama yigaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Ni inama yitabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ari na we wayiyoboye, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri K. Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Félix A. Tshisekedi wa RDC na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo.

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania we yari ahagarariwe na Ambasaderi w’igihugu cye muri Kenya, John Steven Simbachawene.

Inama y’abakuru b’ibihugu yateranye nyuma y’iyabaye ku cyumweru Tariki ya 19 Kamena yahurije i Nairobi abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu by’akarere, yateguraga gahunda yo kohereza ingabo z’ibihugu by’akarere mu ntara za Kivu zombi na Ituri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, mu rwego rwo kuhagarura amahoro.

Inama y’abakuru b’ibihugu yabereye mu muhezo ku buryo bigoye neza kumenya by’imvaho ibyayivugiwemo bitari ibyatangajwe mu itangazo ryasohowe na Perezidansi ya Kenya.

Jeune Afrique cyakora cyo yatangaje ko iyi nama yaranzwe n’impaka ndende, ku buryo bimwe mu bihugu byagaragaje uruhande bibogamiyeho hagati y’u Rwanda na RDC irushinja gufasha umutwe wa M23.

Iki gitangazamakuru cyanditse ko iyi nama yatangiye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen Robert Kibochi, ageza ku bakuru b’ibihugu imyanzuro yafashwe n’Abagaba b’Ingabo bagenzi be ku Cyumweru gishize.

Icyo gihe ngo Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC, Gen Mbala; yabwiye bagenzi be ko mu ngabo zizoherezwa mu Burasirazuba bw’igihugu cye hatagomba kubamo iz’u Rwanda.

Ni ingingo ngo yakuruye impaka nyinshi ku wa Mbere, kuko Perezida Paul Kagame na mugenzi we Tshisekedi batayijyagaho imbizi.

Muri izi mpaka ngo Uganda yagiye ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida Yoweri Kaguta Museveni agaragaza ko kuba Ingabo zarwo zajyayo byatanga umusaruro ufatika binyuze mu bunararibonye bwarwo mu kurwanya FDLR.

Perezida Museveni yaje kubishimangira mu butumwa yanditse kuri Twitter ye, agaragaza ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu byose bigize akarere mu gukemura ibibazo bikugarije birimo n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.

Jeune Afrique yavuze ko ku rundi ruhande RDC yari ishyigikiwe mu ibanga n’u Burundi, mu gihe Kenya yo yari imeze nk’umuhuza.

Byaje kurangira byemejwe ko Ingabo z’u Rwanda zitazajya muri RDC nk’uko byanemejwe na Perezidansi ya kiriya gihugu; gusa ko zishobora kugira uruhare mu gusangiza abazaba bariyo amakuru.

Umutwe w’Ingabo z’akarere ngo byemejwe ko uzoherezwa muri Kivu zombi na Ituri mu kwezi gutaha.

Mu gihe cy’amezi ane izi ngabo zigomba kumarayo, ibihugu bizajya bigabana uduce bikoreramo.

Nka Uganda ingabo zayo ngo zizakorera muri Béni na Ituri aho zisanzwe ziri mu bikorwa byo guhiga abarwanyi ba ADF, mu gihe Kenya izaba inayoboye ibi bikorwa yo izaba ikorera mu bice bya Goma na Rutshuru.

Sudani y’Epfo yo yahawe gukorera mu ntara ya Haut-UĂ©lĂ©, u Burundi buhabwa gukorera muri Uvira ho muri Kivu y’Amajyepfo.

Bivugwa ko Tanzania yo ikiri mu rujijo kuko isanganywe Ingabo muri RDC ziri muri MONUSCO, gusa RDC ivuga ko Tanzania ishobora kohereza izindi ngabo mu buryo butandukanye n’iza MONUSCO.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. I Nairobi mu mpaka Uganda yashyigikiye u Rwanda, u Burundi bujya inyuma RDC
    Ni vyiza ivyo abakuri bacu bumvikanye kugura umutekano muri Congo uboneke,ariko sinumva ukuntu ICO gihugu gifise abasirikare ibihumbi ba Monusco ushizeho ABA FARDC boba barananiwe gutuza iyo mirwi irwana.

  2. I Nairobi mu mpaka Uganda yashyigikiye u Rwanda, u Burundi bujya inyuma RDC
    Ni vyiza ivyo abakuri bacu bumvikanye kugura umutekano muri Congo uboneke,ariko sinumva ukuntu ICO gihugu gifise abasirikare ibihumbi ba Monusco ushizeho ABA FARDC boba barananiwe gutuza iyo mirwi irwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *