Umuvugabutumwa wo muri Uganda washinze itorero Prophet William Ssozi Ministries, William Ssozi, arahamya ko yagiye mu Ijuru, ahura na Yesu amaso ku yandi.
Prophet Ssozi mu kiganiro yagiranye nâumunyamakuru wa NTV kuri uyu wa 26 Kamena 2022, yasobanuye ko yagiye mu ijuru mu gihe yari mu modoka ye mu muhanda munini wa Kampala-Entebbe.
Icyo gihe ngo ni bwo yabonye indege nini imutwara, iramuzamura, imugeza mu Ijuru. Ati: “Nari ntwaye hano muri expressway Kampala. Ntabwo zari inzozi, byari impamo kubera ko nagendaga, maze indege iranzamura mu kirere maze nisanga ndi ahantu nabwiwe ngo âAha ni mu Ijuruâ.”
Ubwo ngo ni bwo yahuye bwa mbere na Yesu. Ati: âUbwo nahageraga, nahuye bwa mbere na Yesu amaso ku yandi, umwe ku wundi, maze aramfata anjyana ahooo, eeeh… Nanahahuriye na Data kuko na we yari Pasiteri, aranjyana. Ubwo nageraga kuri Yesu, yansabye gupfukama ngafungura umutwe, ambwira ko ampaye ubwenge bwâumuvugabutumwa, maze ansubizayo [ku Isi].â
Prophet Ssozi avuga ko yatangiriye umurimo w’ivugabutumwa mu mashuri yisumbuye ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko. Yemeza ko yabonye ibimenyetso byinshi bimwereka ko ubutumwa arimo ari ubw’ukuri.



2 Responses
Prophet Ssozi ahamya ko yagiye mu Ijuru, ahura na Yesu amaso ku yandi
Abapasitoro bazajya kuvumburwa ko babeshya bamaze koreka imbaga. Mujye mwisomera Bibiliya muzasangamo ubwenge bwinshi bitandukanye nibyo abo bapasitoro nababwira
Prophet Ssozi ahamya ko yagiye mu Ijuru, ahura na Yesu amaso ku yandi
Abapasitoro bazajya kuvumburwa ko babeshya bamaze koreka imbaga. Mujye mwisomera Bibiliya muzasangamo ubwenge bwinshi bitandukanye nibyo abo bapasitoro nababwira