img_20220627_070758.jpg

Gen Mbala ku mavi asabira Ingabo ze zisumbirijwe na M23 (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Célestin Mbala Munsense, yitabiriye amasengesho yo gusabira no gushyigikira ingabo ze zimaze igihe zisumbirijwe na M23.

Ni amasengesho yabaye ku wa Gatandatu Tariki ya 25 Kamena, abera muri Stade Des Martyrs y’i Kinshasa ari na yo nkuru mu gihugu.

Aya masengesho yari yateguwe n’amatorero atandukanye muri RDC mu rwego rwo kwifatanya n’Ingabo z’iki gihugu ziri ku rugamba.

Musenyeri Mukuru, Dodo Kamba ni we wayayoboye, gusa yanitabiriwe na ba Ofisiye batandukanye muri FARDC no muri Polisi.

Amafoto yashyizwe hanze yerekana Gen Mbala ari ku mavi akikijwe n’abakozi b’Imana, asaba Imana kongerera FARDC imbaraga zo gutsinda umwanzi bahanganye.

Kugeza kuri uyu wa Mbere ibyumweru bimaze kuba bibiri inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zigenzura umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa RDC na Uganda.

Ni nyuma y’ukwezi kurenga impande zombi zisanze mu mirwano ikomeje kujya mbere muri Teritwari ya Rutshuru ho Kivu y’Amajyaruguru.

Ingabo za Congo n’abari kuzifasha kuri ubu bakomeje guhanyanyaza ngo barebe ko bakwigarurira uriya mujyi, gusa incuro nyinshi babigerageza M23 ibasubiza inyuma.

Iki gihugu cyakora cyo gishinja Ingabo z’u Rwanda kuba ari zo zaba ziri inyuma y’ibitero bya M23 ku ngabo zacyo, ibyo rwo ruvuga ko ari urwitwazo rw’abayobozi bakuru bacyo.

img_20220627_070758.jpg

img_20220627_070802.jpg

img_20220627_070753.jpg

img_20220627_070810.jpg

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Gen Mbala ku mavi asabira Ingabo ze zisumbirijwe na M23 (Amafoto)
    Iyaba twese twategerezaga intsinzi ivuye kumana burigihe,baranejeje nubwo haribyo bakora kuri benewabo bidakwiye ariko kwerekeza amaso kuwoteka ntako bisa

      Oya, aya masengesho siyo. Nibasenge bavuga ngo Mana, wowe ushobora byose, twohorereze Roho wawe, adufashe kumvikana n’abavandimwe bacu duhuje igihugu, AMASEZERANO TWASINYANYE TUYASHYIRE MU BIKORWA, maze ahavuga imbunda n’imiborogo, havuge ubumwe ubwiyunge maze twiyubakire igihugu.
      Ntabwo wasaba IMANA ngo iguhe imbaraga zidasanzwe zo kumarira ku icumu abavandimwe bawe musangiye byose, kandi n’abo ari abana bayo.

      NDABABWIZA UKURI KO ARIYA MASENGESHO IMANA IDASHOBORA KUYEMERA. KUNDA MUGENZI WAWE NKUKO WIKUNDA WOWE UBWAWE.

        Wapi. Aya ni amatakirangoyi. Babanze batunganye ibyo bagomba gutunganya. Ndavuga gukemura ibibazo by’Abanyagihugu. Bagafata abaturage bacyo neza bakivanamo ibitekerezo bipfuye. Bitabaye ibyo bazahora mu mirwano irarangira icyakoze nibareba nabi baratsindwa uruhenu pe! Ndakurahiye.

      2. Gen Mbala ku mavi asabira Ingabo ze zisumbirijwe na M23 (Amafoto)

  3. Gen Mbala ku mavi asabira Ingabo ze zisumbirijwe na M23 (Amafoto)
    Ibi se barabona byabamarira iki?
    Ahubwo nibajye kureba amateka ya nzinga wa 1 Mbemba arebe uko yakubitaga inshuro abakoroni hanyuma bamwigireho

  4. Gen Mbala ku mavi asabira Ingabo ze zisumbirijwe na M23 (Amafoto)
    Ibi se barabona byabamarira iki?
    Ahubwo nibajye kureba amateka ya nzinga wa 1 Mbemba arebe uko yakubitaga inshuro abakoroni hanyuma bamwigireho

  5. Gen Mbala ku mavi asabira Ingabo ze zisumbirijwe na M23 (Amafoto)
    Nta Mana y’intambara ibaho.Gusenga ngo utsinde intambara cyangwa utsinde mu mupira,ntabwo imana ijya yumva bene ayo masengesho.Kubera ko imana idusaba gukundana,ikatubuza kurwana.Ndetse ikavuga ko yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.Ikongeraho ko abantu bose barwana izabakura mu isi ku munsi wa nyuma.

  6. Gen Mbala ku mavi asabira Ingabo ze zisumbirijwe na M23 (Amafoto)
    Nta Mana y’intambara ibaho.Gusenga ngo utsinde intambara cyangwa utsinde mu mupira,ntabwo imana ijya yumva bene ayo masengesho.Kubera ko imana idusaba gukundana,ikatubuza kurwana.Ndetse ikavuga ko yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.Ikongeraho ko abantu bose barwana izabakura mu isi ku munsi wa nyuma.

  7. Gen Mbala ku mavi asabira Ingabo ze zisumbirijwe na M23 (Amafoto)
    Nibyiza cyane umuremyi niweushobora byose,ibidashobokera Abantu kuri we birashoboka.

  8. Gen Mbala ku mavi asabira Ingabo ze zisumbirijwe na M23 (Amafoto)
    Nibyiza cyane umuremyi niweushobora byose,ibidashobokera Abantu kuri we birashoboka.

  9. Gen Mbala ku mavi asabira Ingabo ze zisumbirijwe na M23 (Amafoto)
    Nibyiza cyane umuremyi niweushobora byose,ibidashobokera Abantu kuri we birashoboka.

  10. Gen Mbala ku mavi asabira Ingabo ze zisumbirijwe na M23 (Amafoto)
    Nibyiza cyane umuremyi niweushobora byose,ibidashobokera Abantu kuri we birashoboka.

  11. Gen Mbala ku mavi asabira Ingabo ze zisumbirijwe na M23 (Amafoto)
    Hhhhhh shhhaaa congo ntujya uhinduka!!!!

  12. Gen Mbala ku mavi asabira Ingabo ze zisumbirijwe na M23 (Amafoto)
    Hhhhhh shhhaaa congo ntujya uhinduka!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *