Abantu batandukanye hirya ni hino mu gihugu bakora akazi ko kubaga amatungo haba mu masoko, mu tubari n’ahandi ntibavuga rumwe ku mafaranga bacibwa n’abakozi b’akarere cyangwa b’umurenge bafite mu nshingano gupima inyama mbere y’uko abaturage batangira kuzigura ngo bajye kuzirya.
Bamwe mu bakora aka kazi ko kubaga bavuga ko bacibwa amafaranga bo bita ko atari macye bitewe n’uko n’amatungo babaga baba bayaguze andi mafaranga menshi kandi aba bakozi bakaba banahembwa ku kwezi umushahara runaka nubwo waba utandukanye bitewe n’aho umuntu akorera.
Aya mafaranga abaveterineri bita ko ari ayo gukaraba amaraso, abandi bakayita ay’urugendo mu gihe hari n’abayira aya serivisi, ntavugwaho rumwe n’ababaga inka, ihene n’andi matungo atandukanye kuko bayabaha kandi n’ayo matungo bayasoreye.
Aba babazi bavuga ko aya mafaranga ashobora gutandukana bitewe n’isokobakoreraho kuko ngo batanga guhera ku bihumbi 2 kuzamuka ku nka imwe, ihene 1000 kuzamura gutyo gutyo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu baganiriye na bwiza ukorera mu mujyi wa Kigali utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati”inka tuyigura iduhenze, tukayisorera ikiri nzima ndetse n’inyama tukazisorera zamaze kugera aho zigomba gucururizwa. Ese aya mafaranga batwaka buri munsi niba ari ayo kugura ibikoresho bifashisha bapima inyama babigura buri munsi ko baba bazengurutse amasoko menshi?”
Undi nawe ukorera Nyabugogo yagize ati”bariya bakozi barahembwa kuko baba ari abakozi b’akarere cyangwa umurenge, amafaranga baduca baje gupima inyama ntituzi aho ajya kuko sinayita umusoro bitewe nuko tuba twamaze gusora. Ese ni gute umuntu yishyura amafaranga ya serivisi kandi uwo ayaha ahemberwa akazi akora.”
Umwe mu baveterineri waganiriye n’iki kinyamakuru ukorera mu karere ka kamonyi yavuze ako aya mafaranga bayita ayo gukaraba amaraso ariko akaba ariho n’ayo gutwara uwaje gutanga iyo serivisi. Gusa anakomeza avuga ko ayaca ababaga ku bwumvikane n’abamuhemba kuko hari ayo bamugeneraho iyo amaze kuyabashyikiriza.
Yagize atia”hari igihe usanga uyu mukozi nta mushahara ufatika uyu muntu aba ahembwa, abashinzwe kumuhemba bakaba bamukomorera kujya aca aya mafaranga akayazana kuko biri muri gahunda z’akarere zo kugira ibyo kinjiza bivuye mu bigakorerwamo bitari mu ngengo y’imari bityo akaba ariyo amufasha muri twa tubazo duto duto.
Iki kibazo kitavugwaho rumwe, usanga hari uturere twamaze kugikemura dukuraho aya mafaranga. Bigaragaza ko nubundi ashobora gukurwaho cyangwa kugabanuka bitewe n’uburyo akarere kabyizeho cyangwa n’ubwumvikane kagiranye n’ababikora ndetse n’ababaga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu cyumweru gishize, nibwo njyanama y’akarere ka Ngoma yahagaritse aya mafaranga yishyurwaga veterineri ku itungo rigiye gupimwa ngo abantu babone kurirya.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko abaturage bo muri aka karere binubiraga aya mafaranga bacibwaga nk’uko na nubu hari abakiyacibwa.
Njyanama y’aka karere yahagaritse aya mafaranga igaragaza ko nta gisobanuro afite bitewe nuko veterineri w’akarere ari umukozi ugenerwa umushahara nk’abandi bakozi bose.
Ubusanzwe iyo utembereye mu masoko atandukanye ahabagirwa amatungo, uyu mukozi niwe uba afite ijambo rya nyuma ku itungo ryabazwe kuko aba afite kuvuga ngo hatagira umuturage uriryaho kimwe nuko ashobora kwemeza ko barirya atanaripimye.
Bamwe mu baveterineri baganiriye n’iki kinyamakuru bavuga ko harimo abahembwa n’akarere abandi bagahembwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


