Nyarugenge: Abirukanywe muri Tanzaniya barashinja ubuyobozi gushaka kubicisha inzara

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batujwe mu kagali ka Taba, umurenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, baravuga ko babangamiwe bikomeye n’uko babuzwa kurenga imbibi z’aho batuye ngo bajye gushaka ibibatunga hirya no hino mu gihugu.
Aba banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bavuga ko babwirwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko igihe bagiye kure y’inzu batujwemo bazajya bazamburwa zigahabwa abandi .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba baturage bavuga ko baba bashaka kujya gushaka amaramuko mu baturanyi babo kuko batagihabwa ibibatunga nk’uko babihabwaga mbere bakiza, ibyo bo bise kubacutsa.
Kuba batagihabwa ibibatunga no kuba batanemerewe kurenga imbibi ngo bajye gushaka ibibatunga, biza byiyongera no kuba nta ho guhinga bafite, byose ngo bituma imibereho yabo ikomeza kuba mibi umunsi ku wundi kuko bavuga ko babayeho nk’abafungiranye.
Abaturage bifuza ko bakwemererwa kujya gushaka akazi aho ari hose mu gihugu ndetse bakanavuga ko niba hari n’abafite impungenge ko inzu zagurishwa cyangwa zigakodeshwa ngo hashyirwaho ubugenzuzi butuma ibyo bidakorwa ariko ntibakomeze kwicwa n’inzara batava aho bari.
N’uko tubikesha Loyal TV, ngo ibi bivugwa n’aba baturage, bihakanwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwivuye inyuma ko nta muntu n’umwe wigeze abuzwa kujya gushaka imibereho ahantu aho ariho hose, by’umwihariko ngo abirukanywe muri Tanzaniya bo hari gahunda zo kubona imirimo bashyiriweho nubwo bo bavuga ko babibuzwa n’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo akarere ka Nyarugenge gahakana aya makuru, biragoye kumenya uvuga ukuri hagati yako n’aba baturage kuko iyo ugeze aho batuye usanga abenshi bari mu rugo kandi ari amasaha y’akabaye ay’akazi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *