Umujyanama mu by’umutekano wari uherutse kugenwa na perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yeguye ku mirimo ye ataramara n’ukwezi ahawe inshingano.
Micheal Flynn yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Gashyantare nyuma y’aho yari amaze iminsi ashyirwa mu majwi ashinjwa kuyobya visi perezida Mike Pence n’abandi bayobozi ku mubano we n’u Burusiya.
Uyu mugabo wigeze kuba umusirikare yemeye ko ikibazo cy’ibiganiro ku bihano igihugu cy’u Burusiya cyatewe no guhamagarana cyane kuri telephone na ambasaderi w’u Burusiya ubwo Trump yendaga kwinjira muri White House kuwa 20 Mutarama.
Yemeye ko yahaye amakuru atuzuye ajyanye n’ibiganiro yagiranye na ambasaderi w’u Burusiya visi perezida Pence ubusanzwe mu nshingano ze ugendera ku makuru akura ku mujyanama mu by’umutekano w’igihugu. Ku ikubitiro Flynn akaba yari yanahakanye ko yaganiriye na ambasaderi w’u Burusiya ku bihano igihugu cye cyafatiwe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru The New York Times cyanatangaje ko Flynn yemeye kwakira amafaranga aturutse mu Burusiya ubwo yahakoreraga uruzinduko mu 2015. Bivugwa ko ayo mafaranga yayishyuwe ngo azitabire ibirori bya televizoyo y’u Burusiya (Russian Today TV) aho ngo yari yicaranye na perezida Vladimir Putin.

Flynn mu itangazo yashyize ahagaragara akaba yagize ati: “Kubw’amahirwe macye bitewe n’uko ibintu byihutaga, bintunguye nahaye visi perezida watowe n’abandi amakuru atuzuye ku biganiro kuri telephone nagiranye na ambasaderi w’u Burusiya. Nsabye imbabazi mbikuye ku mutima perezida na visi perezida kandi bemeye kumbabarira”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


