Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yahishuye icyo yavuganye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ku bantu batanu baba mu gihugu cye bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Boris akigera mu Rwanda tariki ya 23 Kamena 2022, ubwo yari aje kwitabira inama ya Commonwealth, yabanje gusura urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira abaharuhukiye ndetse asiga yanditse ubutumwa buvuga ko aya mateka agomba guhora yibukwa, kandi ko atazasubira.
Ku munsi wakurikiyeho, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, abazwa icyo guverinoma y’u Bwongereza iteganyiriza aba bantu u Rwanda rumaze igihe kinini rusaba ko bagezwa imbere y’ubutabera. Yabajijwe ati: “Bwaba ari ubutabera bukererwa cyangwa ni ubutabera butazatangwa?”
N’ijwi rituje, Boris yasubije umunyamakuru ko iki kibazo cy’abajenosideri baba i Londres yakiganiriyeho na Perezida Kagame nyuma yo gusura urwibutso rwa Gisozi, akamenya neza amateka ateye ubwoba yaranze jenoside yakorewe Abatutsi, amubaza icyo bakora kugira ngo aba bantu bagezwe mu butabera.
Boris ngo yabwiye Perezida Kagame ko azakora ibishoboka kugira ngo aba bantu bazoherezwe, gusa avuga ko mu buryo butaziguye, adashobora kwinjira muri iki kibazo kuko kiri mu maboko ya Polisi y’i Londres.
Yagize ati: “Nabwiye Perezida Kagame ko nzakora igishoboka cyose kugira ngo boherezwe. Kiri mu maboko ya Metropolitan Police, ntabwo nacyinjiramo mu buryo butaziguye ariko ndi gukorana na bo. Impamvu abantu bo mu Rwanda babitekerezaho ndayumva.”
Abo u Rwanda rusaba ko bagezwa imbere y’ubutabera ni: Bajinya Vincent, Munyaneza Charles, Mutabaruka Célestin, Ugirashebuja Célestin na Nteziryayo Emmanuel. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwabashyiriyeho impapuro zo kubata muri yombi mu 2007.




