Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha myugariro Ishimwe Christian wakiniraga ikipe ya AS Kigali.
Uyu musore ukiri muto ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, we ubwe yemereye B&B FM-Umwezi ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iriya kipe y’Ingabo z’igihugu.
Ishimwe Christian yerekeje muri APR FC, nyuma y’amasaha make yitwaye neza mu mukino AS Kigali yaraye iyitsinzemo igitego 1-0 ikayitwara Igikombe cy’Amahoro.
APR FC yerekejemo byitezwe ko agomba kujya ahatanira umwanya na Claude Niyomugabo utari ufite umusimbura.
Usibye Ishimwe Christian, amakuru avuga ko APR FC yamaze kumvikana n’abandi bakinnyi barimo Mbonyumwami Thaiba wahoze akinira Espoir FC cyo kimwe na Ishimwe Fiston wakiniraga Marines FC.

2 Responses
Myugariro wakiniraga AS Kigali yerekeje muri APR FC nyuma yo kuyizonga
Ese ubundi Abo bakinnyi Bose irunda ni Abo gukora iki?KO byayicanze nitekereze neza kuko kwigwizaho abakinnyi benshi ntacyo biri kuyimarira.gusa iri kubadindiza.