Umunyapolitiki George Wajackoyah, yarahiriye kwica amanitse abayobozi muri Kenya bazajya bagaragaraho ruswa mu gihe yaba atorewe kuyobora iki gihugu.
Uyu munyapolitiki wo mu Ishyaka Roots party yabigarutseho mu kiganiro naCapital FM News.
Yavuze ko abayobozi bose barya ruswa bakwiye guhanishwa kumanikwa, bijyanye no kuba igira ingaruka mbi ku mibereho ya rubanda, bityo iki gihano kikaba cyasigira benshi isomo.
Ati: “Tuzabamanika nyuma yo guhabwa uburenganzira bwabo bw’amategeko. Nibahamwa n’icyaha, tuzabamanika muri gare cyangwa muri Uhuru Park (imwe muri Stade zo muri Kenya) nk’isomo ku bisambo.”
Uyu mukandida-Perezida yatanze urugero ku bihugu nk’u Bushinwa aho abahamwe n’ibyaha bya ruswa bamanikwa, ndetse n’ibihugu nka Singapore n’u Buyapani aho bahabwa ibihano bikakaye.
Yatunze by’umwihariko ubutegetsi bwa Perezida Uhuru Kenyatta abushinja kuba bwarananiwe guhangana na ruswa, asaba abanya-Kenya kumutora ku bwinshi.

4 Responses
Kenya: Uwiyamamariza kuba Perezida yahigiye kujya amanika abayobozi bazajya barya ruswa
Wowe utsinzwe utaburanye
Kenya: Uwiyamamariza kuba Perezida yahigiye kujya amanika abayobozi bazajya barya ruswa
Wowe utsinzwe utaburanye
Kenya: Uwiyamamariza kuba Perezida yahigiye kujya amanika abayobozi bazajya barya ruswa
ABANYARWANDA TURISHIMIRA ABAYOBZ BAFAT ICYEMEZO CY GUCA RUSWA NKABAKANDID BO MURI KENY
Kenya: Uwiyamamariza kuba Perezida yahigiye kujya amanika abayobozi bazajya barya ruswa
ABANYARWANDA TURISHIMIRA ABAYOBZ BAFAT ICYEMEZO CY GUCA RUSWA NKABAKANDID BO MURI KENY