Burundi: Abasigaye mu gihugu nibatavuga ibyabaye, bizagora gukemura ikibazo. Amnesty

Sangiza iyi nkuru

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International wasabye leta y’u Burundi ko mu gihe kitarambiranye iki gihugu kigomba kuba cyatanze ingingo zigaragaza uruhare rw’imiryango idaharanira inyungu za politike.
Ibi byasobohotse mu itangaz ryashyizwe ahagaragara n’uyu muryango ryandikiwe umuryango w’Abibumbye uyu muryango usabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro, aho bavuga ko ibi byatekerejewho kuva mu mwaka wa 2015 ubwo amakimbirane yatangiraga muri iki gihugu aho uburenganzira bwangirijwe cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amnesty International ivuga ko abamenyamakuru n’abaharanira uburenganzira bwa amuntu muri kiriya gihugu batari bacye nabo bashoboraa gukomeza gahaunda yo guhunga igihugu mu gihe nta gikozwe.
Uyu muryango ushinja abaturage basigaye mu gihugu cy’u Burundi mu gihe cy’imyivumbagatanyo gukinga ikibaba no kugira ubwoba bw’ibyabaye bareba ngo ababikoze babe bakurukiranwa, ibi bikaba ari bimwe mu bizatuma gukurikirana ikibazo cyo mu Burundi bitazoroha.
Amnesty International, vuga kandi ko ikibazo cyo gukemura amakimbirane muri kiriya gihugu kitazoroha kubera abantu batandukanye barimo Marie-Claudette Kwizera, wari mu baharanira uburenganzira bwa muntu, wabuze ku itariki Ukuboza, hamwe n’umunyamakuru Jean Bigirimana na we waburiwe irengero kuwa 22 Nyakanga 2016 kimwe n’abandi banyepolitiki na nubu hakaba nta n’ikirari cy’aho barengeye gitangazwa kubera abaturage bagira ubwoba bwo kuvuga ibyo bazi kandi babonye.
Ingingo zikenewe ngo zishingiye ahanini ku guha ijambo imiryango itegamiye kuri leta ndetse n’itavuga rumwe na leta uruhare mu kugaragaza ibyabaye hagamijwe gufata ingamba zo gukemura amakimbirane burundu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni muri urwo rwego, leta y’u Burundi isabwa gukorana cyane kandi neza n’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu, ngo ibone uko ikurikiza amabwiriza izahabwa n’iyo miryango.
Amnesty International yanditse ibaruwa ndende isaba umuryango w’abibumbye gukurikirana iki kibazo cyo mu Burundi no kugishakira umuti byihuse ndetse no gukurikirana ingingo imenyesha impamvu iki gihugu kikuye mu rukiko mpuzamahanga rwa ICC.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *