Koreya ya Ruguru: Umuvandimwe wa Perezida Kim Jong Un yiciwe muri Maleziya

Sangiza iyi nkuru

Kim Jong Nam, avukana ku mubyeyi umwe n’umukuru w’igihugu cya Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yishw kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017 aguye mu gihugu cya Maleziya.
Amakuru yamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye , avuga ko amakuru ku rupfu rw’uyu muvandimwe wa Perezida yatangajwe na Koreya y’Epfo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru avuga ko Kim Jong yihswe n’abagore 2 b’abiyahuzi bamusanze aho yari ari ku kibuga cy’indege cya Kuala Lumpur, umurwa mukuru wa Maleziya aho yari ategereje indege, bakamutera inshinge zirimo uburozibakigendera.
Umuvugizi w’igipolisi cyo mu murwa mukuru, Kuala Lumpur, Abdul Aziz Ali, yatangaje ko impamvu z’urupfu rwa Kim Jong Nam, zitarasobanuka neza mu gihe n’abamwishe nta numwe urafatwa kuko bahis baburirwa irengero.
Kim Jong Nam, yigeze kwitiranywa n’umuvandimwe we uyobora Koreya Ruguru, Kim Jong, ariko we akaba atavuga rumwe na se ubabyara, Kim Jong Il.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mubano na se waje kuzamo agatotsi nyuma yuko uyu mugabo agerageje kwinjira mu gihugu cy’u Buyapani akoresheje viza y’impimbano, mu mwaka wa 2001 aho yashaka gusura ikirwa cya Disneyland.
Kuva icyo gihe, Kim Jong Nam, yabaye mu buhungiro, cyane cyane mu ntara ya Macau y’igihugu c’Ubushinwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *