KDF yivuganye ibyihebe bitari bike bya Al Shabaab nyuma yo kubigwa gitumo

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Kenya (KDF), cyatangaje ko cyivuganye ibyihebe 10 by’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab, nyuma yo kubigabaho igitero gitunguranye.

Operasiyo yo guhiga ibi byihebe Ingabo za Kenya zayikoreye mu ishyamba ryitwa Boni, mu duce twa Sarira na Kolbio.

KDF mu itangazo yasohoye yavuze ko biriya byihebe byari byapanze kugaba ibitero mu muhora wa Lamu Port-South Sudan-Ethiopia Transport (LAPSSET).

Cyavuze ko muri iriya Operasiyo “Ibyihebe 10 bishya byaherukaga kwinjira muri Al Shabaab byarishwe mu gihe ibindi byacikanye ibikomere byinshi.”

Igisirikare cya Kenya kivuga ko ibyihebe byishwe ari ibyo mu tsinda rizwi nka Jeysh Ayman riyobowe n’uwitwa Maalim Ayman.

Cyavuze ko gifite gahunda yo gukomeza ibikorwa byo guhiga biriya byihebe mu rwego rwo kugarura umutekano ku mipaka ya Kenya ndetse n’imbere ku butaka bwayo.

Cyunzemo ko iriya Operasiyo yasigiye ibyihebe igihombo gikomeye kuko byayitakarijemo intwaro nyinshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *